Guverineri Kabahizi Celestin yasimbuye Minisitiri Gahongayire muri EALA

29-10-2013 - 11:15'
Ibitekerezo ( 1 )

Kabahizi Celestin wari umaze imyaka itanu ari umuyobozi w‘Intara y’Uburengerazuba, tariki 28/10/2013 yatorewe kujya mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) asimbuye Muhongayire Jaqueline wagizwe ministre w’ibikowa by’umuryango w’ibihugu by‘Africa y’Uburasirazuba (MINEAC).

Kabahizi Celestin avuga ko yishimiye uriya mwanya yari yiyamamarije byemejwe n’umutwe wa politiki wa PSD akomokamo. Yatowe n’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’umutwe wa Sena mu nama rusange, nk’uko amategeko abiteganya. Yatowe ku majwi 72/94.

Kabahizi ati «ubunararibonye nakuye mu mirimo itandukanye nakoze harimo no kuba umukuru w’intara ni ubumenyi ngiye gusangiza abandi muri EALA, bityo tukazarushaho gufatanya mu kuzuza inshingano igihugu kidutegerejeho».

Kabahizi yatorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'umuryango w'ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba.
Kabahizi yatorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba.

Kabahizi aranizeza abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba ko atagiye kuko azakomeza kubavuganira ku buryo bwagutse, kandi aranabashimira kuba baramubereye abaturage beza mu byo bafatanyije byose akiri guverineri.

Bamwe mu baturage bumvise iyi nkuru bwa mbere baganiriye na Kigali Today bavuga ko uriya mwanya Kabahizi yari awukwiye, kuko ngo basanga ari umuyobozi mwiza. Hari n’abatari babimenye, ariko aho babimenyeye ukabona ko ari ibintu bibanejeje cyane.

Gasana Marcellin

Andi makuru - EAC
EAC: Abaperezida bagiye mu kibazo cy’u Burundi igisirikare cyo gitangaza ko gihiritse ubutegetsi
13/05/2015

Mu gihe abaperezida b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, East Africa Community bari mu nama idasanzwe ya 13 yo kwiga ku bibazo by’umutekano w’u Burundi mu (...)
Abacuruzi bo mu bihugu bigize EAC ntibaragira ubwisanzure mu bucuruzi ndengamipaka
23/04/2015

Ubwisanzure mu bucuruzi n’ishoramari ku bacuruzi batuye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) buracyari imbogamizi, bitewe n’uko bimwe mu bihugu bigeze uyu (...)
Musanze: U Rwanda rwatoza ibihugu bya EAC uburinganire n’imiyoborere myiza
19/03/2015

U Rwanda rwatoza ibihugu byo mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba (EAC) politiki nziza zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’imiyoborere myiza rwagezeho, mu gihe (...)
Ibyagezweho mu muhora wa ruguru byahuruje abandi bayobozi b’ibihugu bigize EAC
7/03/2015

Abakuru b’ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) hiyongereyeho Sudani y’Epfo na Ethiopia, bahuriye i Kigali kumva imishinga yatangijwe n’u Rwanda, Kenya (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 43

Ibitekerezo

congratulation

alias yanditse ku itariki ya: 29-10-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda