U Rwanda ruhuje n’u Burundi umuhamirizo w’intore

Umuhamirizo ni umudiho w’intore wamamaye mu Rwanda ndetse ukaba kimwe mu bikunze gususurutsa abantu. Iyo ubonye Intore Zihamiriza wibaza uwagize igitekerezo cyo guhimba ubwo bwoko bw’umudiho.

Musenyeri Alex Kagame yanditse ko umuhamirizo waba warinjiye mu Rwanda mu kijyejana cya 19. Avuga ko ari urukomatane rw’umwiyereko w’Abarundi no kwizibukira amacumu kw’Abanyarwanda.

Iyo ni yo mpamvu iyo intore zihamiriza ziba zifite amacumu n’ingabo kandi uburyo zitakuma bugasa n’ubwerekana ko ziri ku rugamba. Umuhamirizo wabanje kujya ubyinirwa i bwami mu birori imbere y’abatware.

Umuhamirizo ni umwiyereko werekana uko ingabo ziba zitwaye ku rugamba mu guhe cyo hambere. Ugendera ku njyana inogeye amatwi.

Musenyeri Kagame avuga ko mu kugera mu Rwanda umuhamirizo wahuriranye n’amakondera aherekezwa n’umurishyo w’ingoma Ruharage n’Ingaraba.

Intore zihamiriza.
Intore zihamiriza.

Ruharage ni ingoma bavuga ko yamenyekanye vuba mu Rwanda. Izina iyikomora ku ruhu rw’imparage yabaga ibambishije. Ingaraba yo ni ingoma ifite umubyimba muto ku buryo yenda gutera nk’igitembo.

Ijya kuba ntoya mu mushyishyito ahagana hasi ikagira uburebure buri hagati ya santimetero 90 na 100 n’umurambararo wa sentimetero 20. Iba ikoresheje uruhu rw’inzoka, ikimasa cyangwa urw’impongo. Igiti cyayo kiba kinyerera.

Izi ngoma ni zo zakundaga guherekeza umuhamirizo w’intore. Umuhamirizo ngo wafashe intera ku ngoma ya Musinga. Intore zinjiraga mu ngamba ziherekejwe n’amakondera yavuzwaga n’abatware bari abahanga mu kuyavuza.

Mu kuva mu ngamba intore zaherekezwaga n’ayo makondera ajyanye n’umurishyo. Intore zakundaga kujyana n’umwiyereko wamamaye cyane mu ngabo zo hambere.

Kuri ubu intore zasigaye mu gushyushya ibirori naho ibijyanye no kwiyereka nk’ingabo byahagaze ku gihe cy’abakoloni.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muhirwa ndimuri tanzania ndabasavye ushakire abavyeyi banje.mm muhirwa nikotanzania naomba munisadie kutafuta wazazi wangu jina baba nyilindekwe mama donata mamudogo uwimana foyibi au mama konsorateri mkiwapata muwape namba zangu hizi hapa 0762243122

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Nitwa muhirwa jean pierre ndi muritanzania ndanezerewe cyane ndishimye ngoba abagezi bitonze abakobwa na bahungu mbanye imwaka 23 kunipata fasebook andika peter john kasonzo ulambona

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka