Film UBUZIMA NI GATEBE GATO ifite inyigisho zubaka umuryango nyarwanda

Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina muri filme ye yise “Ubuzima ni Gatebe Gatoki” aratangaza ko iyi filime izasohoka mu cyumweru gitaha, tariki 30/01/2012, yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Tina avuga ko yizeye ko iyo filme abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo film yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze aha bumeze.

Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.

Muri iyo film hazagaragaramo ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda nka Ilibagiza Babla uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hazagaragaramo kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR 2012.

Tina yatangarije rwandastar.com ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe cyikorwa ry’iyo filme ye.

Nsanzabera Jean Paul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Iyo Frilm Kuki Idakunda Kuboneka Ntimwaturangira Aho Igurishirizwa

Alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Iyi film ni hatari

qwerty yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Uyu mukinnyi ntawe nzi

umutoni teta yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

iyi film ninziza pe

nsengiyumva frederic yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

ni nziza byahe ibishye kubi

uwimana aderine yanditse ku itariki ya: 11-09-2018  →  Musubize

ni nziza byahe ibishye kubi

uwimana aderine yanditse ku itariki ya: 11-09-2018  →  Musubize

Mubandanye muterimbere turumviriza ama film yanyu arat8gisha kandi turayakunda cyane!,mukomere mukomere imana ibafashe!

willy niyomukiza yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

ntacyo namvuga nda

yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

kabisa uramu dada witwa tina ni hatari mugukina arasobanutse turamwemera akomereze aho

tom yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

filmi irasobanutse cyanee

yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Tina uri hatari kabisa film yawe iratwemeje cyane nka stars bi Rwanda kuko ndabona izadufasha gupowa mubitekerezo

Rwabuneza Yanick yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

ebana njye ndemeye kabisa gusa u Rwanda rumaze gutera imbere muri film kabisa

Zuena yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Burimuntuwese aba agombakumenyekana

Ndiho Africa yanditse ku itariki ya: 8-12-2017  →  Musubize

ewana ndumva inofirimi irenzepe

nd_william yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka