Film UBUZIMA NI GATEBE GATO ifite inyigisho zubaka umuryango nyarwanda
Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina muri filme ye yise “Ubuzima ni Gatebe Gatoki” aratangaza ko iyi filime izasohoka mu cyumweru gitaha, tariki 30/01/2012, yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Tina avuga ko yizeye ko iyo filme abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo film yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze aha bumeze.
Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.
Muri iyo film hazagaragaramo ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda nka Ilibagiza Babla uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hazagaragaramo kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR 2012.
Tina yatangarije rwandastar.com ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe cyikorwa ry’iyo filme ye.
Nsanzabera Jean Paul
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo Frilm Kuki Idakunda Kuboneka Ntimwaturangira Aho Igurishirizwa
Iyi film ni hatari
Uyu mukinnyi ntawe nzi
iyi film ninziza pe
ni nziza byahe ibishye kubi
ni nziza byahe ibishye kubi
Mubandanye muterimbere turumviriza ama film yanyu arat8gisha kandi turayakunda cyane!,mukomere mukomere imana ibafashe!
ntacyo namvuga nda
kabisa uramu dada witwa tina ni hatari mugukina arasobanutse turamwemera akomereze aho
filmi irasobanutse cyanee
Tina uri hatari kabisa film yawe iratwemeje cyane nka stars bi Rwanda kuko ndabona izadufasha gupowa mubitekerezo
ebana njye ndemeye kabisa gusa u Rwanda rumaze gutera imbere muri film kabisa
Burimuntuwese aba agombakumenyekana
ewana ndumva inofirimi irenzepe