Film UBUZIMA NI GATEBE GATO ifite inyigisho zubaka umuryango nyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 28-01-2012 - Saa: 11:34'
Ibitekerezo ( 8 )
Print

Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina muri filme ye yise “Ubuzima ni Gatebe Gatoki” aratangaza ko iyi filime izasohoka mu cyumweru gitaha, tariki 30/01/2012, yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Tina avuga ko yizeye ko iyo filme abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo film yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze aha bumeze.

Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.

Muri iyo film hazagaragaramo ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda nka Ilibagiza Babla uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hazagaragaramo kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR 2012.

Tina yatangarije rwandastar.com ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe cyikorwa ry’iyo filme ye.

Nsanzabera Jean Paul

Andi makuru - Sinema
Musonera wo mu Runana arasaba abantu kumenya gutandukanya imibereho y’abakinnyi mu buzima busanzwe n’ibikinwa mu ikinamico
29/08/2014

Sibomana Emmanuel ukina mu ikinamico Urunana yitwa Patrick Musonera akaba abihuza no gukora kuri Radio 10 na TV 10 aho akora nka Cameraman (gafotozi) na Editor (atunganya) (...)
Gukina bitaryoheye amaso no “gushishura” ngo biri mu bishyira hasi Filime Nyarwanda
23/08/2014

Abantu batandukanye bakunda kureba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abatari bake ngo ariko uburyo zimwe ziba zikinnye bitaryoheye amaso, cyangwa se bakaba (...)
Hagiye kumurikwa filime “Umutoma” izagaragaramo Depite Bamporiki Edouard
20/06/2014

Kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014 mu Kiyovu ahazwi nko kuri “The Office” haramurikwa filime yiswe “Umutoma” ikaba ari filime igiye kugaragaramo Depite Edouard (...)
Filime “L’ABCES DE LA VERITE” igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye n’abayo bakoze Jenoside
9/04/2014

Filime-mpamo “L’ABCES DE LA VERITE” yanditswe na Gasigwa Leopold igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abihaye Imana bayo bakoze Jenoside yamuritswe kuwa (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9

Ibitekerezo

iyi film ninziza pe

nsengiyumva frederic yanditse ku itariki ya: 15-12-2013

Mubandanye muterimbere turumviriza ama film yanyu arat8gisha kandi turayakunda cyane!,mukomere mukomere imana ibafashe!

willy niyomukiza yanditse ku itariki ya: 12-12-2013

ntacyo namvuga nda

yanditse ku itariki ya: 7-11-2012

kabisa uramu dada witwa tina ni hatari mugukina arasobanutse turamwemera akomereze aho

tom yanditse ku itariki ya: 28-06-2012

filmi irasobanutse cyanee

yanditse ku itariki ya: 17-05-2012

Tina uri hatari kabisa film yawe iratwemeje cyane nka stars bi Rwanda kuko ndabona izadufasha gupowa mubitekerezo

Rwabuneza Yanick yanditse ku itariki ya: 24-04-2012

ebana njye ndemeye kabisa gusa u Rwanda rumaze gutera imbere muri film kabisa

Zuena yanditse ku itariki ya: 12-04-2012

ewana ndumva inofirimi irenzepe

nd_william yanditse ku itariki ya: 19-03-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire