U Rwanda ruracyasaba kwegukana ububiko bw’imanza za Arusha

U Rwanda rurasaba ko rwahabwa ububiko bw’inyandiko z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, mu gihe ruzaba rufunze imiryango mu mwaka utaha. Kugeza ubu u Rwanda rwari rwaremerewe isomero ryitwa Umusanzu ry’uru rukiko ryo riri mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda, aravuga ko u Rwanda rwifuza ahanini inyandiko n’ibindi urukiko rwakoresheje mu manza rwaciye, cyane cyane ko ari amateka y’u Rwanda kandi zishobora kwifashishwa mu bintu bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda Alain Mukurarinda yongeye gushimangira ko u Rwanda arirwo rukwiye kubika inyandiko z'imanza zaciriwe Arusha
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda yongeye gushimangira ko u Rwanda arirwo rukwiye kubika inyandiko z’imanza zaciriwe Arusha

Yagize ati : “Izo nyandiko zifite akamaro cyane mu buryo butandukanye. Zishobora kwifashishwa n’abashakashatsi, abanyeshuri n’abandi babyifuza. Ikindi zikubiyemo imanza uru rukiko rwaciye zishobora kwifashishwa mu zindi manza, ibyo twita “jurisprudence” mu ndimi z’amahanga.

Uru rukiko rwari ruherutse gutangaza ko rwiteguye kwegurira u Rwanda isomero ryarwo riri mu mujyi wa Kigali, rizwi ku izina ry’Umusanzu w’Ubwiyunge. Imodoka y’umutamenwa yakoreshwaga n’abakozi b’iri somero yo izashyikirizwa urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Icyicaro cy'urukiko bise ICTR Arusha muri Tanzaniya
Icyicaro cy’urukiko bise ICTR Arusha muri Tanzaniya

Hagati aho u Rwanda rwasabye ko rwakwegukana ububiko bw’uru rukiko, mu gihe ariko ngo hari n’ibindi bihugu byagaragaje ko byifuza gutwara ubwo bubiko, Mukurarinda avuga ko icyemezo kitarafatwa ariko bizera ko u Rwanda rushobora guhabwa umwanya wa mbere.

Ubwo aherutse mu Rwanda, umwanditsi mukuru w’uru rukiko Bongani Majola yagiranye ibiganiro n’umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Rwanda Alphonse Hitiyaremye. Icyo gihe ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamusabye ko yazashyigikira icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwegukana izo nyandiko.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye narambiwe ibyo abazungu badukora rwose! Bagize kuduteza jenoside, baduhisha abayikoze ngo tutabacira imanza hakavumburwa uruhare rwabo, none nabo twiboneye babajyanye kuburanira hanze y’uRwanda, twarabyihanganiye, none barashaka no kutwima impapuro ngo tuzibikire? Ariko baratubonye yee!

kanamugire yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka