Knowless na Clement barahakana amakuru y’ubukwe amaze iminsi abavugwaho

Hamaze iminsi havugwa amakuru y’ubukwe bwaba bwenda kuba bwa Knowless na Clement ariko aba bombi barabihakana.

Mu kiganiro Sunday Night cyabaye ku cyumweru gishize, aba bombi bahakanye ko bagiye kurushinga ndetse banemeza ko bitari vuba aha. Buri wese ku giti cye yavuze ko nta gahunda zo gukora ubukwe yaba afite vuba aha.

Clement ku ruhande rwe avuga ko atarabona umugeni kandi ko gahunda z’ubukwe azazikora nko mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere.

Clement na Knowless bakunze guhora bari kumwe.
Clement na Knowless bakunze guhora bari kumwe.

Nubwo Knowless nawe abihakana, nawe yatanze igisubizo gisa neza neza nk’icya Clement ubwo yavugaga ko nta gahunda y’ubukwe afite muri iyi minsi kereka nko mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere.

Knowless na Clement bimaze igihe kinini bivugwa ko bakundana ariko kugeza ubu bombi barabihakana, nyamara bagahora bari kumwe hirya no hino.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

knowless waretse mukarunshinga ko atari mubi! kandi agenda neza! kandi yambara neza! kandi abakobwa bamushaka nibenshi. ubukwe bwiza!

niyonkuru babou yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

ese kwataribibi babihakaniriki ko atari bibi baranakwiranye

Abraham nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

ese kwataribibi babihakaniriki ko atari bibi baranakwiranye

Abraham nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

cogs man clement knowles shes more bultiful dan you expect
so may God bless u.

emma yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

ni bya faux kbs!!!!!!!!!!!

gaga yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

sha knowless na clement baraberanye

rwagatare yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Yooh! Bambabariye Se Baberanye!

Umulinga yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

knowless & clement baraberanye ariko sintaburakubivuga nanjye narinararobye rwose.

maike yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

inkwetoyabonye iyayo gusa narongorwe,arigukurantiyikereze.abagaboturi abibura ntakomezeguhakana,atazabura,intama.nibyuma.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

knowles ndamwemera.pe!!nibakomerezaho,bazadutumire,dushake,intwererano.hakirikare.Imana ,ibibafashemo.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

ahubwo nibagire vuba.

niyigena joyeux yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

IYI COUPLE IRABERANYE IF THEY MARRY EACH OTHER THEIRS NO PROBLEM

ALISA yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka