Perezida Kagame yagejeje u Rwanda ku iterambere ridashidikanywaho -Bill Clinton

Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko nyuma y’imyaka hafi 20 mu Rwanda habaye Jenoside yashegeshe igihugu mu nzego zose, ubu ngo u Rwanda ruri mu nzira y’iterambere ridashidikanywaho rubicyesha perezida Paul Kagame.

Ibi bwana Clinton yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza BBC mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wayo Komla Dumor i Zanzibar muri Tanzaniya mu mpera z’icyumweru gishize, aho yavuze ko u Rwanda rutera imbere mu nzego zose kandi ko perezida Kagame yabigizemo uruhare rukomeye cyane.

Perezida Kagame na Clinton ubwo aheruka mu Rwanda gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi.
Perezida Kagame na Clinton ubwo aheruka mu Rwanda gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi.

Perezida Clinton yagize ati “Njye mbona nta buryo nyabwo bwo kuvuga ku iterambere ry’u Rwanda uretse kwemera ko perezida Kagame arufasha gutera intambwe itungurana buri gihe. Ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bageraho babicyesha icyerecyezo cya perezida Paul Kagame.”

Clinton avuga ko nyuma y’amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, u Rwanda rwagize amahirwe umuntu nka Paul Kagame akarurangaza imbere, akarufasha kongera kwegura umutwe no kwisanasana kuko inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zari zashegeshwe cyane.

Bill Clinton na Paul Kagame.
Bill Clinton na Paul Kagame.

Perezida Bill Clinton kandi yabwiye BBC ko atungurwa n’abantu bamwe batajya bashaka kwemera intambwe nziza u Rwanda rutera, akenshi ibyiza biba mu Rwanda bagashaka kubitwikiriza amakosa n’ibikorwa bibi bibera muri Kongo.

Bill Clinton yemeza ko uko areba u Rwanda iki gihe ngo abona hari icyizere cyinshi ko ruzakomeza gutera imbere mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, amateka mabi rwanyuzemo akazasimburwa n’iterambere risesuye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ninde utabi bona uretse abinangiye .

alias tk yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Uyu mugabo akora nka rwa ruvu rufata ibara bitewe n’aho rugeze.Ibya Jenosidi yari Prezida, nuko kubera ibuye n’urubaho rw’i Congo akora nkaho abanyarwanda ari imibu yateye mu nzu, baricwaaaaa...yigiza nkana aza kuria ay’ingona. None ngo u Rwanda...ese mwahereye no kuri iyo Programme yatangije..imirire mibi,,,niba twarateye imbere dufite imirire mibi ni ikimenyetso gihamya ko ibivugwa ari?...maze no guhemba mwarimu byaratunaniye ngo....Ahaaa reka mu kwiga ho ni ikizamini ndavuga muri Kaminuza...ziziga bangahe koko?...IKINYOMA.GMAIL

Kajisho yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

kko aiiiiiii

aaa yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Erega abanyarwanda niba baciye umugani ngo uwambaye ikirezi ntabona ko cyera! URwanda rwarakataje mu iterambere! Tuzajye kubibwirwa n’abaturutse ibwotamasimbi koko?? Mbona aritwe twagakwiye ahubwo kubaratira ibyiza twagezeho.

Kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Aho twavuye ni kure cyane, aho tugeze harashimishije, abazi ubwenge bwo gushishoza barabibona, naho abagihumirije, igihe kizagera bakanguke babone ko twateye imbere bishimishije.

kiki yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Uretse abafite amaso batabona, ariko abayafite barareba bakabona ibyiza twagezeho! Utabibona ni ushaka gusenya gusa, cg uhora abona ibintu byose ko ari -

Gaju yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

amakuba abanyarwanda bahuye nayo nandi bazahura nayo mu minsi iri mbere Bill Clinton abifitemo uruhare rukomeye. icyo agamije tutakizi. bijya gucika ntacyo yavuze, yarituramiye. none amaze kugera ku mugambi we nibwo atangiye kuvuga. uretse ko atari yawugeraho neza, mwitege ibizaba imbere: icyo gihe nta koranabuhanga ryahabaga. ubu ngubu bizagora guhakana ko nta makuru bari bafite. uretse baba banigiza nkana. dufite inshuti ntitugasekwe!

livenow yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka