Chorale de Kigali izizihiza imyaka 47 imaze ivutse

Yanditswe ku itariki ya: 13-08-2013 - Saa: 12:00'
Ibitekerezo ( 1 )

Ku wa kane tariki 15/08/2013, Chorale de Kigali izizihiza imyaka 47 imaze ivutse, umunsi mukuru wo kwizihiza iyi sabukuru ukaba uzabanzirizwa na Misa ya saa tanu kuri Katederali Saint Michel i Kigali.

Ibyishimo ni byose kuri Chorale de Kigali ndetse n’abakunzi bayo nk’uko twabitangarijwe na Alexis Nizeyimana, umuyobozi mukuru wa Chorale de Kigali.

Chorale de Kigali ari imwe mu makorali akunzwe cyane, ikaba izwiho kugira indirimbo nziza mu majwi anogeye bose.

Chorale de Kigali.
Chorale de Kigali.

Ni imwe mu makorali yo muri Kiliziya Gaturika amaze igihe ikaba iririmba indirimbo zigaragaza ubuhanga ku rwego mpuzamahanga nk’uko byatangajwe n’abari bitabiriye igitaramo “Special Concert for Classic Music” iyi korali iheruka gukorera muri Hotel Novotel i Kigali tariki 28/07/2013.

Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa na Iyamuremue Solve na Muswahili Paulin wari umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Aba bombi bari abahanga muri muzika ari nabo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota.

Chorale de Kigali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986 buvugururwa tariki 30/04/012. Imaze kugira alubumu z’indirimbo zabo zirenga 10.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Andi makuru - Muzika
Alpha Rwirangira ashobora kuza kureba umwana we aramutse ahawe uburenganzira
29/04/2015

Umuhanzi Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko agiye kuza mu Rwanda kureba umwana we, nyuma y’uko amenye ko Miss Esther Uwingabire wari (...)
Abahanzi Nyarwanda bakwiye kwita ku mwimerere w’ibihangano bahanga -Min. Uwacu
27/04/2015

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu y’abahanzi Nyarwanda bakora umuziki, yabasabye guhanga bita ku mwimerere w’ibihangano bakora (...)
Bernard nasanga Young Grace yaratanze sheki itazigamiye, ashobora kumufatira ingamba zikarishye
25/04/2015

Bernard Bagenzi ureberera inyungu za Young Grace muri Incredible Music Label, aremeza ko naramuka asanze koko Young Grace yaratanze sheki (Check) itazigamiye ashobora (...)
“Iyi ni insina mon Fils” Ben Kayiranaga abwira umwana we w’amezi 3 akigera mu Rwanda
22/04/2015

Umuhanzi Benjamin Kayiranga wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Kayiranga yaje kwerekana umwana mu muryango ndetse no kumwereka iwabo mu Rwanda kugira ngo azakure azi (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 150

Ibitekerezo

Isabukurunziza cyane

Damas yanditse ku itariki ya: 14-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda