Miss NUR 2012 ni umukobwa w’umuvugabutumwa Antoine Rutayisire

Isimbi Deborah Abiella umukobwa w’Umuvugabutumwa Antoine Rutayisire, niwe waraye atowe nk’umukobwa uhiga abandi mu bwiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 (Miss NUR 2012).

Nyuma y’imyiyereko y’abahataniraga kuba ba Nyampinga, mu muhango wabereye m nzu y’urwidagaduriro (Grand Auditorium) y’iyi kaminuza mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 20/01/2012, abari bagize itsinda ry’abatanga amanota bemeje Isimbi Deborah Abiellah ari we ukwiye kuba Nyampinga.

Mu ijambo rye, Umuvugabutumwa Rutayisire Antoine yishimiye ko umukobwa we yagaragaje ubwiza n’ubwenge, ati: “Ntuzarangarire mu bwiza. Nk’uko wagaragaje ubwenge usubiza ibibazo wabajijwe neza, uzakomereze aho maze uzagirire abantu benshi umumaro”.

Mama wa Deborah na we wari waje kumushyigikira, we yatangaje ati: “Deborah ni umukobwa ukunda abantu, akaba n’umukobwa utava ku izima. Yashatse kuba nyampinga kuva afite imyaka 16 ariko baramwangira kuko bavugaga ko atarakwiza imyaka yo kurushanwa. Intego ye ayigezeho”.

Ibihembo Deborah yagenewe nka Nyampinga, harimo itike yo gutemberera muri Kenya. Papa we, nk’umuvugabutumwa, yifuje ko umukobwa we yasaba ko ivunjwa mu mafaranga akayifashisha abakene, ariko yungamo ati: “Si njye umufatira icyemezo, na we ni mukuru azahitemo icyo abona gikwiye”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ndashimira pastor Rutayisire Antoine kubwo ijambo yagejeje kubari bitabiriye umumuhango w’amarushanwa ya NYAMPINGA muri kaninuza y’’u Rwanda.
Ikindi nishimiye kuba ISIMBI Deborah yegukanye iri kamba, ndetse ndamusaaba kuzaba umunyakuri ikindi akihesha agaciro nkúmwana wúmutambyi,

HABIYAREMYE David yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Nkunda cyane Pasteur Rutayisire Antoine Kubera imhamvu nyinshi !!!

Ni umwe mubavuga butumwa bigisha ibintu bishobora guhindura benshi kuli ino si Kubera ko milliard za batuye ino si barangaliye mubintu bishobora kubashora muka badashobora kwivanamo !!!

2 Milliard zabantu bali kuli ino si dutuyeho iyo witegereje usanga barahisemo gutura ku musozi wu muvumo !!
nasabaga ko mwa saba Pasteur Antoine rutayisire akagira icyo abahishulira kuko aho mwahisemo gutura ali ku musozi uvumye !!! mais umusozi wu mugisha urabategereje !!

Thank you Pastor Antoine R.

francoisnkusi yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

If u have not sin before be the fast to cast ur stone.

DN yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ariko banyarwanda, bavandimwe ko numva bamwe muri mwe mwasimbuye Imana guca imanza ubwo muzagarukira he, ikindi murambabarire kuvuga gutya ariko umuntu ubona pastor’s daughter yakoze amahano aracari inyuma mu myumvire ndetse no mu bukristo bwe...mwagiye mukura mugatekereza bya kigabo maze mukareka udufuti nkutu kweli, ubuse uyu mwana wumukobwa yakoze ikihe caha? Family ye se yo yagize ite? Ninde se wavuze ko aba miss bose bagomba kwitwara nabi? Kandi niba hari nababikoze ni iki se kivuga ko adashobora kumaking difference? Ibyaha byamaze abanyarwanda ubu rwose ntanuwabibara ariko umwana imana yadesigninze uko ishaka nkuko nawe hari uko yakuremye kandi byiza bibateye ingorane? Ubu se ni nde uyobewe ko Daniel in the bible, was the most handsome ever..
Please,think wisely, speak wisely, check your comment always...thats my advise....i love you guys but want you to grow maturely...thanks

Origene yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Mbabajwe n’izo uriya mushumba aragiye..!buriya se azazambutsa aho zitakwinyuza kandi numva inzira atoza abe yagutse?adahindukiye azakubitwa nyinshi. Pole sana pastor.

Emmanuel D yanditse ku itariki ya: 26-03-2012  →  Musubize

Mwebwe mubivuga mubanze mukure umugogo munini uri mujisho ryanyu mubone kureba nkuko Imana Ireba. Imana ireba imitima ntireba imibiri. Deborah n’umwana Imana izakoresha muri urwego rwabangana nawe kandi yakuriye mubiganza byiza.

yanditse ku itariki ya: 15-02-2012  →  Musubize

nemera critique, ariko sinemera critique negatif,Bibiliya yemera ubaranga, kandi Imana niyo ibutanga, ngo Mariya yari mwiza imbere n,inyuma,n,abandi, gusa cyakora, iterambere ntiryatubuza kurera, cg kuba banyirantereye iyo, ndizera ko uyu mwana uburanga butazamubera ikigirwa Mana biramusaba gusenga kugira ngo ahabwe umutima wo guhora yicisha bugufi,naho kuba abaye Miss si igitangaza,tuzaba umutwe ntituzaba umurizo.

habimana yanditse ku itariki ya: 5-02-2012  →  Musubize

Reka ngaruke kuri iki kintu cyo kuvuga ngo Pastor Rutayisire ni Moderne: iki nicyo kibi. Abantu baritwaza ngo ni ab’ibihe bigezweho bityo bakavuga ko bagomba no gukora ibigezweho no kugendana nabyo. Ibyo bigezweho akenshi aba ari amahano: Urugero Kiriziya y’abangirikani mu Rwanda yigeze kwitandukanya n’iyo mu USA kubera gushyingira abagabo n’abagore bahuje igitsina: ibi nabyo ni Moderne right or no?. None se kumurika abana bacu nk’ibicuruzwa(za ngoro z’umwuka wera: mbibutse ko urusengero atari amazu ahubwo ni imibiri yacu.) Ibi nabyo ni Moderne right?. Let me give you a conclusion: niba Pastor ashaka kuba uwo ariwe namese kamwe, nabe Pastor(umushumba)cg abe ikirangirire mu byo Imana idashaka, period

Baguma yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Icyo nabwira Pasiteri Rutayisire Antoine nubwo ntamurusha bibiliya, muri Samuel 16;1-13 hari itorwa rya Dawudi ngo abe umwami wa Isiraheri mu muryango wa Yese; aho Samuel yatumwe gusiga amavuta y’ubutore umwami Dawudi ngo ategeke isiraheri. Samuel yazengurutse abahungu ba Yese uwa mbere Imana iramubwira ngo "Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa igihagararo jye simushaka kuko uhoraho atareba nk’abantu bo bareba imisusire naho uhoraho areba kumutima..." uwa kabiri iramubwira ngo "uyu siwe uhoraho yatoye..." uwa gatatu "uyu nanone siwe uhoraho yatoye..." ahetura abahungu barindwi se wabo yemeza ko nta bandi bana afite ati usibye umuhererezi uragiye amatungo. Amutumaho baramuzana. Uhoboraho abwira Samuel ati haguruka umusige amavuta kuko ariwe nahisemo; Samuel abigenza atyo hagati y’abavandimwe be bamurushaga uburanga. None rero Pasiteri Uherekeza umwana we mu marushanwa y’uburanga koko arabona ataguye mu mutego w’ibyisi. Nyamara ibi bishobora kugusha benshi mu kwemera kubera uru rugero rwatanzwe n’umuryango wa Pasiteri Rutayisire Antoine!!! Twese tuzi ba Miss ibyo bakora: za promotion mu bucurizi, kurara mu mahoteri nk’ibihembo abayahawe, kwitabira ibitaramo(soirée) binyuranye n’indi byinshi bigamije inyungu z’amafaranga!!! Hari documentaire nabonye y’ibyamadini aho umupasiteri yari yambaye za zahabu n’imyenda ihenze cyane, umunyamakuru amubajije impamvu yambaye ibyo bihenze, Pasiteri amusubiza ko ari Imana yabimuhaye ko rero agomba kubyambara. Yongera kumubaza impamvu atabigurisha bigafasha abakene, aramubwira ati Imana sibo yambwiye kubiha!!!

jean yanditse ku itariki ya: 30-01-2012  →  Musubize

Burya n Imana yemera ubwiza, I do not have time to make bible quoting but choose Mary : was a lady cleanse and beutifull without blamish, Paapa atarasaza yarambwiye ngo udakunda ntazajya mwijuru. David was a handsome boy " umusore wuburanga kandi ari ni intwari. Nathaniel inshuti ya David nuko simvuze cyane ku bagore cyangwa abakobwa ariko abandi banyunganira " Imana yemera uburanga, gukiranuka, ubutwari """ ibyagaciro watekereza""" kandi nawe urabyemera nubwo utakwimurika cyangwa ngo ubivuge !!!!!!! Congraturations Isimbi Deborah Abiella, Congraturations pastor.

ngenzi joseph yanditse ku itariki ya: 25-01-2012  →  Musubize

Iyo umuntu yimurika ku stage ya ba miss burya wabishaka utabishaka aba ameze nk’igicuruzwa(uku ni ukuri benshi badashaka no kumva). Kuba uyu ari umukobwa wa Rutayisire byo ni a total disaster. None se Imana Rutayisire yemera ivuga ko umuntu yaremewe kwimurika nk’igicuruzwa? Ndibutsa Rutayisire ko umubiri w’umukobwa we ukwiriye kuba ingoro y’umwuka wera. Am I right or not? Tell me Reverend pastor, Unless you do not have a control over your siblings, otherwise i do not understand.

Baguma yanditse ku itariki ya: 24-01-2012  →  Musubize

pas mal kandi ejo n’umwaka mushya(dragon) en Chine,ubwo atangiye neza azakomeze neza,pasteur nawe atange uburere n’uburezi ndetse n’ubutumwa bwiza.Ahereye iwe.

TMK yanditse ku itariki ya: 23-01-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka