Miss NUR 2012 ni umukobwa w’umuvugabutumwa Antoine Rutayisire

Isimbi Deborah Abiella umukobwa w’Umuvugabutumwa Antoine Rutayisire, niwe waraye atowe nk’umukobwa uhiga abandi mu bwiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 (Miss NUR 2012).

Nyuma y’imyiyereko y’abahataniraga kuba ba Nyampinga, mu muhango wabereye m nzu y’urwidagaduriro (Grand Auditorium) y’iyi kaminuza mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 20/01/2012, abari bagize itsinda ry’abatanga amanota bemeje Isimbi Deborah Abiellah ari we ukwiye kuba Nyampinga.

Mu ijambo rye, Umuvugabutumwa Rutayisire Antoine yishimiye ko umukobwa we yagaragaje ubwiza n’ubwenge, ati: “Ntuzarangarire mu bwiza. Nk’uko wagaragaje ubwenge usubiza ibibazo wabajijwe neza, uzakomereze aho maze uzagirire abantu benshi umumaro”.

Mama wa Deborah na we wari waje kumushyigikira, we yatangaje ati: “Deborah ni umukobwa ukunda abantu, akaba n’umukobwa utava ku izima. Yashatse kuba nyampinga kuva afite imyaka 16 ariko baramwangira kuko bavugaga ko atarakwiza imyaka yo kurushanwa. Intego ye ayigezeho”.

Ibihembo Deborah yagenewe nka Nyampinga, harimo itike yo gutemberera muri Kenya. Papa we, nk’umuvugabutumwa, yifuje ko umukobwa we yasaba ko ivunjwa mu mafaranga akayifashisha abakene, ariko yungamo ati: “Si njye umufatira icyemezo, na we ni mukuru azahitemo icyo abona gikwiye”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Umwana mwiza nk’uyu uvuka k’umuntu nka Rutayisire w’umukristu moderne w’umunyabwenge nta byiza nk’ibi.Congs to u sister and to the whole family. Lucky is the one who will mary u.Go ahead

Frank yanditse ku itariki ya: 21-01-2012  →  Musubize

Uyu mwana ni mwiza pe! Nizereko azakora difference n’abandi ba miss kandi nshimishijwe n’uko se amushyigikiye...c’est rare.

Mukandoli yanditse ku itariki ya: 21-01-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka