Biboneye ko Iwawa atari gereza y’urubyiruko
|
Yanditswe ku itariki ya: 20-01-2012 - Saa: 11:27'
|
|
Ibitekerezo
(
2
)
|
|
|
|
Urubyiruko rwiga mu kigo cya Iwawa basabana n’Abanyarwanda baba muri Diaspora.
Ubwo Abanyarwanda baba muri Diaspora basuraga urubyiruko rwigishirizwa imyuga mu kigo cya Iwawa, tariki 18/01/2012, biboneye ko Iwawa Atari gereza y’urubyiruko nk’uko byakomeje kuvugwa maze bahita biyemeza gushaka uko batera inkunga iyi gahunda nziza yo gutoza urubyiruko imyuga.
Mu gihe benshi bari barabwiwe ko Iwawa ngo ari gwantanamo yo mu Rwanda, batunguwe no kubona morali n’umucyo basanganye uru rubyiruko ndetse n’ubuhamya bitangira bivuguruza bidasubirwaho ibibavugwaho.
Alain Kabandana, umwe mu banyeshuri batanze ubuhamya, yabwiye aba bashyitsi ko kuba bari Iwawa atari uko ari imfungwa ko ahubwo baje gufashwa gukira ibiyobyabwenge byari byarabokamye . Yagize ati “Nabanje kujya mu bindi bigo mu bindi bihugu ntacyo mpinduka, ubufasha nakuye Iwawa nibwo bwatumye ndeka ibiyobyabwenge ndumva narateye intambwe idasubira inyuma”.
Kabanda atanga ubuhamya ukuntu Iwawa hamufashije kureka ibiyobyabwenge
Abanyarwanda bava muri Diaspora biyemeje kugira icyo bakora batera inkunga iki kigo kugira ngo kizashobore kurerera u Rwanda birushijeho nk’uko Dr Ismael wari ukuriye iri tsinda yabitangaje. Dr Ismael yabishimangiye agira ati “icyo kubwira abandi turakiboneye.”
Iri tsinda ryasuye ikigo cya Iwawa rigizwe n’abantu 18 baturutse mu bihugu bitandukanye nk’Ububiligi, Ubwongereza, Norvege, Kanada, Malawi, Malaysia, Ubushinwa ndetse n’Uburundi. Bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa bimwe mu bivugwa ku Rwanda.
Ikigo gifasha kandi kikigisha urubyiruko imyuga cya Iwawa cyatangiye kwakira urubyiruko muri Gashyantare 2010. Kugeza ubu kimaze gusohora abagera ku 1345 bari ku isoko ry’umurimo babifashijwemo n’amatsinda abashinzwe mu turere bakomokamo .
Pascaline Umulisa
|