Kwimenyereza bizafasha abiga imyuga guhangana n’isoko ry’umurimo

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hakenewe korohereza abana mu kwimenyereza umwuga (internship) no kubaha ubumenyi bwuzuye kugirango umwana ajye arangiza kwiga afite ubumenyi buhagije bushobora kumuhesha umwanya ku isoko ry’umurimo.

Ubwo ubwo bushakashatsi bwamurikwaga, tariki 17/01/2012, i Kigali, umuyobozi ushinzwe ifatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubumenyingiro n’imyuga (WDA), Munezero Didier, yavuze ko kuba bagiye kuvugurura imikorere y’ibigo byigisha imyuga ari byiza ariko ko hakenewe ubuvugizi ku mpande zose.

Imwe mu myuga yigishwa mu Rwanda mu bigo bitandukanye.
Imwe mu myuga yigishwa mu Rwanda mu bigo bitandukanye.

Rudahunga Gédéon, umuyobozi w’ishuli ryigisha imyuga rya Kavumu (IPRC/South/Kavumu), yavuze ko hari hashize igihe kirekire ibigo byigisha imyuga bikora mu buryo butanoze kuko buri wese yakoraga ibintu uko abyumva bitewe n’ubushobozi bwe. Yemeza ko ibyo byagiraga ingaruka ku banyeshuri bigaga mu bigo bidafite ubushobozi buhagije kuko hari ibyo batabonaga kandi bikenewe bityo no kwimenyereza ntibiborohere.

Rudahunga yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buzatuma abakira abanyeshuli mu rwego rwo kubafasha kwimenyereza umwuga no gushyira mu bikorwa ibyo bize babaha agaciro bakabafasha ku buryo buruseho. Buzanafasha ababa bohereje abana mu igenzura kuko bazaba bafite inyandiko ikoze ku buryo bunoze ibibafashamo bityo n’umwana akabasha kunguka ubumenyi byisumbuyeho.

Ibyo kandi byashimangiwe na Eng. Gatabazi Pascal, umuyobozi w’ishuli rya Tumba College of Technology, wavuze ko iyo wigishije umwana aba akwiye kugira ubumenyi buhagije ku byo aba yize bityo bikamufasha no kwerekana ibyo azi ageze ku isoko ry’umurimo. Akomeza avuga ko ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara buzafasha abana ikintu gikomeye cyo gukurikiranwa bihagije baba barimo biga cyangwa se bimenyereza umwuga.

Umuhango wari witabiriwe n'abantu benshi.
Umuhango wari witabiriwe n’abantu benshi.

Umuyobozi ushinzwe ifatanyabikorwa muri WDA yasabye ababyeyi guha agaciro amashuli y’imyuga bakareka kumva ko umwana ugiye kuyigamo ari umuswa cyangwa se ko yabuze ubushobozi kuko ari amashuli kimwe n’ayandi. Yasabye kandi abafasha abana kwimenyerereza ibyo bize kubafasha kandi bakaberekera kugira ngo babashe kunguka byinshi no kugira ubumenyi buhagije.

Ubu bishashatsi bwatangiye mu kwezi kwa 6 umwaka wa 2011, bwakozwe na DWA binyujijwe mu mushinga witwa IAP (Industrial Attachement Program) ku bufatanye na JICA (Japan International Cooperation Agency), ikigo cy’igihugu cy’abikorera (PSF), n’ihuriro ry’amakoperative (RCA).

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye imbaraga WDA hamwe n’uburezi muri rusange,bishyira murubyiruko mukwihangira umurimo murakoze. ni Alias KACYIRU

Ishimwe Joiyeux yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka