Musanze: Bijeje Perezida Kagame ubufatanye mu rugamba rw’iterambere

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yaganiraga n’abaturage b’akarere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013, bamwijeje ko batamutererana mu rugamba rwo kwigira n’iterambere igihugu cyiyemeje, nawe abizeza hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange umutekano usesuye.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, yavuze ko akarere ka Musanze kamaze kugera kur ibyinshi, birimo nko guhuza ubutaka ku kigero cya 99%, kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’ibirayi byera cyane muri aka karere kagizwe ahanini n’ubutaka bw’amakoro bwera cyane.

Yavuze kandi ko gahunda ya Girinka imaze kugera ku rugero rushimishije mu karere ayoboye, bikajyana n’ubworozi bw’amatungo magufi. Yagaragaje kandi ko mu bijyanye n’ubucuruzi aka karere katasigaye inyuma.

Abanyamusanze ngo ntibazasigara inyuma mu rugamba rw'iterambere.
Abanyamusanze ngo ntibazasigara inyuma mu rugamba rw’iterambere.

Mu karere ka Musanze hagaragara amahoteli arenga 15 ndetse n’andi akiri kubakwa, mu rwego rwo kwakira ba mukerarugendo basura aka karere cyane ko benshi mu bakerarugendo basura u Rwanda basura ingagi zo mu birunga zitaboneka henshi ku isi.

Mu byo umuyobozi w’akarere ka Musanze yifuje ko umukuru w’igihugu yabafasha harimo kubona stade ijyanye n’igihe kuko stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze itakijyanye n’ibihe tugezemo.

Yavuze kandi ko ikibuga cy’indege cya Musanze cyubatse mu butaka bwiza bwabyazwa umusaruro w’ubuhinzi, asaba ko cyakwimurirwa ahandi, cyane ko hahari bityo aho kiri hagahingwa imyaka.

Abanyamusanze bishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame mu karere kabo.
Abanyamusanze bishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame mu karere kabo.

Perezida Kagame yasabye Abanyamusanze kongera imbaraga bagakora bakiteza imbere, bagamije kwihesha agaciro, bakizera umutekano wose kuko ntawe ushobora kuzawukoma mu nkokora.

Yagize ati: "Abashaka kuwuhungabanya baturutse hanze nabo tuzabagira amateka. Abo bahora bagerageza, nk’ibyabaye mu minsi yashize bambuka ku mipaka… ntacyo byageraho, ntibishoboka byabaye burya, cyagihe bakoze ibyo bakoze, ntabwo byashoboka, nta na gato.”

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Icyizere turagifite ko tuzagumana na Nyakubahwa Paul Kagame, kuko imiyoborere myiza yatugejejeho ntamuntu utayize; uretse kwirengagize ahotwavuye.

nsanzimfurajustin yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Nyakubahwa Kagame n’Impano Imana yahaye igihugu cyacu, tumusabira ku Mana ku manywa n’ijoro ngo ikomeze ku mwangerera imbaraga nawe akomeze imurindire ubugingo

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Banya RUHENGERI ndabazi icyo muvuze muba mukizi, nizere ko KAGAME muzamugwa IMBERE aho kuvuga ngo muzamugwa INYUMA.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka