Rweru: Inzego z’umutekano zahagurukiye ikibazo cy’intaragahanga ziteza urugomo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera buratangaza ko ikibazo cy’urugomo giterwa n’intaragahanga cyahagurukiwe n’inzego z’umutekano, ku buryo hari icyizere ko nta muturage uzongera guhohoterwa n’abo banyarugomo.

Rwabuhihi Jean Christophe uyobora umurenge wa Rweru avuga ko mu ishyamba hashyizweho amarondo y’amanywa n’ijoro ku buryo ubu umutekano ari wose, nta muturage ugihohoterwa yaba ava ku isoko, ajyayo cyangwa yinyuriye muri iryo shyamba ajya mu zindi gahunda.

Ati “ubu twashyizeho ingamba, iyo isoko ryaremye dushyira abantu mu ishyamba maze bakagenda bacunga umutekano bareba izo ntaragahanga kugirango zidahungabanya umutekano w’abaturage”.

Ibi arabivuga hari hashize igihe kitari gito intaragahanga zararetse ibikorwa by’urugomo mu mirenge ya Rweru na Gashora, ariko mu minsi mikeya ishize zongeye guhohotera abaturage.

Abaturiye cyangwa abanyura mu ishyamba ryegereye ikigo cya gisirikare cya Gako mu murenge wa Rweru ndetse n’iry’ikigo RAB mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gashora, batangaza ko abo banyarugomo bateza umutekano mukeya.

Mu ishyamba rya gisirikare rya Nemba ahakunze kugaragara intaragahanga.
Mu ishyamba rya gisirikare rya Nemba ahakunze kugaragara intaragahanga.

Ngo bambura abantu ku manywa na cyane cyane bwije, dore ko baba bitwaje intwaro gakondo nk’uko Musabyeyezu Marie Rose umwe mu batuye ahegereye umupaka wa Nemba mu kagari ka Nemba abivuga.

Ati “abenshi baba ari Abarundi baba bari mu ishyamba aho baba baje kwiba ihene n’inka ziba ziragiwe muri iri shyamba. N’iyo bahuye n’undi muntu bahita bamwambura ibyo afite byose kandi baba bafite intwaro za gakondo”.

Mu ishyamba rwagati mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gashora ni hamwe mu duce izo ntaragahanga zikunze gutegera abaturage, abenshi bava cyangwa bajya guhaha mu isoko rya Batima mu murenge wa Rweru, bamwe zikabambura amagare, abandi zikabacuza imyenda, bagasigara uko bavutse.

Mu bihe byashize intaragahanga zagiye zihohotera abantu, zikabakomeretse ku buryo hari n’uwo zarashe umwambi umwaka ushize, awuvanwamo no kwa muganga ariko ararusimbuka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka