Umugore wabyaye igisimba yemeza ko yari yarabibwiwe n’umuvuzi wa Kinyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 25-05-2013 - Saa: 16:53'
Ibitekerezo ( 26 )
Print

Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.

Mushmiyimana wo mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko inkomoko yo kubyara icyo kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yaratwite nkuko abisobanura.

Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.
Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.

Agira ati: "Nyuma yo kubona ko inda ntwita zivamo nagerageje gushaka igisubizo ngikuye m’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ngana umuganga gakondo witwa Mahirane wampaye umuti wa Kinyarwanda.

Nyuma naje kugirana ibibazo nawe ambwira ko ngo ndyamana n’imbwa aho kugira ngo ndyamane n’abagabo, none sinzigera mbyara umwana muzima, ahubwo nzabyara imbwa.”

Mushmiyimana akomeza avuga ko ayo magambo yamukoze ku mutima ahitamo kumurega mu nzego zibanze. Uwo muvuzi kwemera amakosa, avuga ko yabivuze yasinze yemera gucibwa amande twumva ko ibintu birangiye.

Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo yabyariraga m’urugo inda igihe kitageze, kuko yarazi ko igize amezi umunani abamufashije kubyara bamubwiye ko yabyaye igisimba.

Bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Karambo hamwe n’icyo abyaye cyahise cyitaba Imana.

Mushimiyimana yarasanzwe afite umugabo n’umwana umwe, n’ubwo izindi nda zigiye zivamo. Kubwe ahakana ko atigeze aryamana n’imbwa uretse umugabo n’ubwo adashobora kuvuga icyatumye uyu muganga gakondo amubwira ko arymana n’imbwa, ndetse no kumubaza icyo yapfuye na muganga wa gakondo ntakivuga.

Sylidio Sebuharara

Andi makuru - Ntibisanzwe
Ububiligi: Gukunda amafiriti byatumye yanga gusohoka mu buroko ngo ajye kuburana
12/09/2014

Umufungwa ufungiye muri gereza y’i Lantin ho mu Bubiligi yagombaga kujya kuburanira mu rukiko rw’i Liège, ariko ngo yanze gusohoka muri gereza bitewe n’uko wari umunsi wo kurya (...)
Umuhindekazi yakoze ubukwe n’imbwa
5/09/2014

Mangli Munda, umuhindekazi w’imyaka 18, yasabwe gukora ubukwe n’imbwa yibunza, kugira ngo imyuka mibi yari imuriho imuveho.
Brazil: Afite ubumuga bw’uko umutwe we ureba inyuma
4/09/2014

Umunyabureziri w’imyaka 37, Claudio Vieira de Oliveira, w’ahitwa Monte Santo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil, yavukanye indwara bita arthrogrypose ituma umubiri we (...)
Burera: Bamutegeye amandazi 10 arayamara bamwe baramuseka ngo ni ukwisuzuguza
2/09/2014

Umusore witwa Nshimiyimana Félicien utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yariye amandazi 10 manini bari bamutegeye arayamara ntiyagira ikibazo na kimwe agira, maze (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

njye simbyumva ariko bibaho ko abagore bashobora kubyara igisimba bituruste ku burozi cyane rwose ahubwo ibyo byari bimenyerewe mu bihugu duhana imbibi aho uburozi bwageze kuyindi ntera baroga umuntu a distance.so abaganga rero nibemere ko bibaho be kubeshya ko yabaze urukwavu ngo nabanyamakuru bose babyemeze ese koko mwebwe murebye kiriya kintu nurukwavu kweli?cg kimeze nkimbwa?ntawamenya icyo aricyo ariko bibaho.

kezia yanditse ku itariki ya: 6-06-2013

nidange kbs

schadrack twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 30-05-2013

KUBESHYA NI BIBI KABISA

UMUHIRE CARINE yanditse ku itariki ya: 29-05-2013

Ibi biteye amatsiko kuberako iyo urebye iriyambwa ukuntu ingana ntabwo yakwirwa munda y’umuntu - Ishobora kuba ifite ibiro birihagati ya 12-15 (25.6-33 lbs) kandi science does not support kumuntu ashobora kutwara ubwo buremere munda.

Truth be told yanditse ku itariki ya: 29-05-2013

IBI NTIBIZOROHA

PAUL yanditse ku itariki ya: 28-05-2013

Birababaje kubona umuntu wumuyeyi atinyuka kuvugango aryamana n’imbwa!!!!!!!!!!!!!!!!!
ni aha yezu na NYINA.

IGIRRANEZA Valerie yanditse ku itariki ya: 28-05-2013

Birakomeye ni ugusenga cyane,alikose yamaze amezi angahe atwite?ntago yajya kwa muganga kwi pimisha? ko nzi y’uko umubyeyi utwite ajya kwipimisha abaganga bakamenya uko umwana ameze.

Francois-Xavier Nize yanditse ku itariki ya: 27-05-2013

Ese uyu mugore agira umugabo?Ibyo byose byabaye umugabo arihe?Ese uwo mugabo nimba ahari abivugaho iki?

charles yanditse ku itariki ya: 27-05-2013

oooooh!!!ni bihe bya nyuma

jmv yanditse ku itariki ya: 27-05-2013

hakurikiranwe abamubyaje kuko uwomugore avugako yabwiweko yabyaye igisimba nabamufashijekubyara.kuki bakomeje kubyaza umuntu babona ko arikubyara igisimba;mbese ntabwoba bagize?baba baramujyanye kwamuganga muganga akaba ariwe umubyaza.ndabona agahenge abamubyaje bafite nuko uwomugore agihumeka atapfuye.

PATRIC yanditse ku itariki ya: 27-05-2013

Ntabwo bishoboka na mba! Umubyeyi ashobora kubyara umwana ufite malformation ariko ntiyaba ameze nk’ihene ! No kubyaranya umuntu n’inguge byaranze kandi arizo duhuje byinshi none iriya hene babaze bagakuraho uruhu ahubwo bamufate ashobora kuba ari umuteka mutwe !Abantu bahimba ibintu hanyuma ngo ni amarozi !

Ruta yanditse ku itariki ya: 27-05-2013

oh my godness it’s end of the world

yvan yanditse ku itariki ya: 27-05-2013
Pages 1 | 2 | 3
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire