Ngoma: PSD yahisemo abayoboke bayo baziyamamariza ubudepite

Yanditswe ku itariki ya: 20-05-2013 - Saa: 14:43'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu nama y’ishyaka PSD yabaye tariki 18/05/2013 mu karere ka Ngoma, hatowe abakandida batandatu bahagarariye ishyaka ryabo ku rwego rw’akarere mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.

Abatowe uko ari batandatu: Habiyakare Stanislas, Makuza Francois, Nkusi Juvenal, Nsengiyumva Baritazari, Nyirahirwa Veneranda na Rutsobe Michel bazahatana n’abandi bazaturuka mu tundi turere kugirango haboneka abazahagararira PSD ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba.

Depite Nyirahirwa Veneranda uhagarariye ishyaka rya PSD mu karere ka Ngoma yasabye abayoboke ba PSD gukora cyane ngo bongere umubare w’abayoboke bikurikije amategeko.

Yagize ati “Muri iyi myiteguro turasaba abyoboke bacu gukora cyane bakongera umubare w’abayoboke mu buryo bukurikije amategeko ariko nabo badahutazwa.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza bisaba amikoro atari make, akaba ari muri urwo rwego abayoboke ba PSD mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwigira bakishakamo ubushobozi aho gutegereza igituruka ku rwego rw’igihugu rw’ishyaka.

Nambaje Aphrodise umuyobozi w’akarere ka Ngoma ,yasabye abayoboke ba PSD mu karere ka Ngoma kurangwa n’isuku muri byose no kuba intangarugero muri gahunda zose za Leta.

Jean Claude Gakwaya

Andi makuru - Mu Rwanda
Rubavu: Ingabo za RDC ngo zasubiye ku butaka bw’u Rwanda zari zasabwe kuvaho
28/04/2015

Abaturage baturiye umusozi wa Hehu, mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu gitondo tariki ya 28 Mata 2015 bongeye kubona ingabo za (...)
Urubyiruko rudafite akazi rubona amahirwe mu kuruhuza n’abagatanga
28/04/2015

Rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rutangaza ko hari amahirwe rubona mu bikorwa biruhuza n’abatanga akazi, kuko n’ubwo abakabona ari bake ugereranyije n’abagashaka bituma (...)
El Fasher: Ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur zatangiye gusanira abaturage ishuri
28/04/2015

Ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri mu (...)
Abanyarwanda bari barambuwe imirima n’ingabo za Kongo bashima ko zashubijwe inyuma
28/04/2015

Abaturage bo mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu bari barambuwe imirima n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ku musozi wa Hehu, (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1732

Ibitekerezo

@wipi, Aho umuyobozi w’akarere ahuriye n’abaturage ntaba agomba kwibanda gusa kuri gahunda y’umunsi,aba agomba no kubibutsa ku zindi gahunda z’imibereho myiza ndetse n’izindi ziba zishishikaje akarere ayobora,niba yavuze ko abaturage bose bagomba kwita ku isuku si uko abo yabwiraga bari bafite umwanda,ni ukugirango n’aho bazajya kwiyamamaza ubu butumwa bazabugeze ku baturage bazaba bitabiriye kubunva.

gatera yanditse ku itariki ya: 21-05-2013

Umve Mayor, ngo abayoboke ba PSD barangwe n’Isuku!!!!Ubwo se bihuriye he n’inama yo gutora abazabahagararira??Yabonye se nta suku bafite?Ibi ni ugusebanya cyangwa gushaka icyo uvuga urangiza umuhango gusa!

wpi yanditse ku itariki ya: 21-05-2013

PSD ndabona imyiteguro iyigeze kure,amahirwe masa kuri aba batoranyijwe kandi bazaserukire abanyarwanda bose ntibazaserukire ishyaka gusa.

mukamisha yanditse ku itariki ya: 20-05-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda