![Areruya Joseph ubu ni we wambaye umupira w'umuhondo (Maillot Jaune), nk'umukinnyi uyoboye urutonde rusange Areruya Joseph ubu ni we wambaye umupira w'umuhondo (Maillot Jaune), nk'umukinnyi uyoboye urutonde rusange](IMG/jpg/dsc_9433.jpg)
Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada yahawe Maillot Jaune, nyuma yo kwegukana agace ka mbere k’iri rushanwa ka Prologue, akoresheje iminota 04’00”25.
Ibihembo by’umunsi
Uwatsinze agace: Boivin Guillaume (Cycling Academy/Israel)
Uwitwaye neza mu kuzamuka: Amanuel Meron (Bike Aid/Ubudage)
Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph (Les Amis Sportifs/Rwanda)
Umunyafurika wa mbere: Areruya Joseph
Umukinnyi ukiri muto: Areruya Joseph
Uyoboye urutonde rusange: Areruya Joseph
![Urutonde rusange rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana Urutonde rusange rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana](IMG/jpg/whatsapp_image_2016-11-14_at_12.25.33.jpg)
Abakinnyi 1o ba mbere muri rusange
1. Areruya Joseph (Les Amis Sportifs/Rwanda): 02h16’38”
2. Boivin Guillaume (Cycling Academy/Israel): 02h16’39”
3. Nsengimana Jean Bosco (Staradalli-Bike Aid/u Budage: 02h16’39”
4. Ndayisenga Valens (Dimension Data/Afurika y’Epfo): 02h16’40”
5. Buru Temesgen (Team Ethiopia): 02h16’44”
6. Okubamariam Tesfom (Team Eritrea): 02h16’45”
7. Fournet Fayard Sebastien (Haute Savoie/France): 02h16’46”
8. Kibrom Hailay (Team Ethiopia): 02h16’47”
9. Paroz Justin (Meubles Descartes/Suisse): 02h16’50”
10. Eyob Metkel (Dimension Data/Afurika y’Epfo): 02h16’50”
Urutonde rw’umunsi wa 2 w’isiganwa
![Areruya Joseph wambaye umweru yatangiye ari mu gikundi cy'abayoboye Areruya Joseph wambaye umweru yatangiye ari mu gikundi cy'abayoboye](IMG/jpg/dsc_8486.jpg)
Abakinnyi 73 ni bo bahagurutse I Kigali/Kicukiro ku I Saa tatau n’igice za mu gitondo, batangira bose bagendera hamwe, gusa ubwo bari bageze mu bice bya Musha, nibwo abakinnyi biganjemo Abanyarwanda batangiye kugenda bacomoka mu gikundi.
![Aba bakinnyi batangiye isiganwa bose bagendana Aba bakinnyi batangiye isiganwa bose bagendana](IMG/jpg/dsc_8483.jpg)
By’umwihariko kuri uyu munsi abakinnyi b’ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana isanzwe inakorera imyitozo muri iyi mihanda barimo Areruya Joseph, Jean Claude Uwizeye na Tuyishimire Ephrem ni bo bakomeje kugenda basimburana mu kuyobora isiganwa.
Gusa ariko Ruhumuriza Abraham, Nathan Byukusenge na Nsengimana Jean Bosco nabo bakomeje kugaragara mu bayoboye isiganwa.
![Aba bana ntibarebye isiganwa bonyine, bari bagaragiwe Aba bana ntibarebye isiganwa bonyine, bari bagaragiwe](IMG/jpg/dsc_8499.jpg)
![Aha bari bageze mu bice bya Rwamagana na Kayonza Aha bari bageze mu bice bya Rwamagana na Kayonza](IMG/jpg/dsc_8527.jpg)
Mu bilometero bya nyuma by’iri siganwa Ndayisenga Valens yaje kwinjira mu bayoboye isiganwa, gusa bose bagakomeza kugenda bahanganye n’abakinnyi bo muri Ethiopia na Eritereya bamaze kumenyera imihanda yo mu Rwanda bakomeje kugenda bahanganye n’Abanyarwanda.
![Areruya Joseph yubika igare, anasuhuza ab'iwabo i Rwamagana bari bamwishimiye cyane Areruya Joseph yubika igare, anasuhuza ab'iwabo i Rwamagana bari bamwishimiye cyane](IMG/jpg/dsc_9082.jpg)
Isiganwa ryaje kurangira umunya-Canada Boivin Guillaume ukina mu ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel ari we utanze abandi ku murongo n’ubwo bose basa nk’abahagereye hamwe ari abakinnyi 17 harimo abanyarwanda 6.
Ku wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2016, harakinwa umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda.
Karaba ari agace ka kabiri k’irushanwa (Etape 2), aho abasiganwa bahaguruka i Kigali kuri "Convention Center" berekeza i Karongi, ku ntera ya 124.7Km.
SKOL ni imwe mu bafatanyabikorwa b’Imena b’iri siganwa, ni nayo ihemba uwa mbere kuri buru gace-Amafoto
![](IMG/jpg/dsc_9330.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9332.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9339.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9363.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9401.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9403.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9414.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9418.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_9419.jpg)
Andi mafoto yaranze Isiganwa Kigali-Ngoma
![Rugg Thimothy wari wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere, ntiyahiriwe n'isiganwa ry'uyu munsi, aha yari ari gukemura akabazo kari kamutunguye Rugg Thimothy wari wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere, ntiyahiriwe n'isiganwa ry'uyu munsi, aha yari ari gukemura akabazo kari kamutunguye](IMG/jpg/dsc_8620.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8446.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8653.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8516.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8522.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8544.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8595.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8589.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8404.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8527-2.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_8527-2.jpg)
![Ni isiganwa ritigeze ribamo gusigana cyane, igice kinini abakinnyi bagendanaga Ni isiganwa ritigeze ribamo gusigana cyane, igice kinini abakinnyi bagendanaga](IMG/jpg/dsc_8655.jpg)
![Na we yuriye hejuru y'imodoka afata udufoto n'utu videwo tw'amagare Na we yuriye hejuru y'imodoka afata udufoto n'utu videwo tw'amagare](IMG/jpg/dsc_8697.jpg)
![Yuriye imodoka ngo abarebe abitegeye Yuriye imodoka ngo abarebe abitegeye](IMG/jpg/dsc_8679-2.jpg)
![Abagenzi bo mu modoka, na bo baboneraho bagafotora Abagenzi bo mu modoka, na bo baboneraho bagafotora](IMG/jpg/dsc_8631.jpg)
![Yari yazanye barumuna be gufana ..... Yari yazanye barumuna be gufana .....](IMG/jpg/dsc_8643.jpg)
![Valens Ndayisenga hagati mu bakinnyi ba Benediction y'i Rubavu Valens Ndayisenga hagati mu bakinnyi ba Benediction y'i Rubavu](IMG/jpg/dsc_8717.jpg)
![Amanuel Meron ukina muri Bike Aid na we yanyuzagamo akayobora Amanuel Meron ukina muri Bike Aid na we yanyuzagamo akayobora](IMG/jpg/dsc_8729.jpg)
![Nathan Byukusenge na we umwanya munini yagendaga ayoboye isiganwa, byafashije abanyarwanda kwitwara neza Nathan Byukusenge na we umwanya munini yagendaga ayoboye isiganwa, byafashije abanyarwanda kwitwara neza](IMG/jpg/dsc_8739.jpg)
![N'ababyeyi bari baje gufana ... N'ababyeyi bari baje gufana ...](IMG/jpg/dsc_8753.jpg)
![Abanyarwanda bagendaga bacungira hafi Abanyarwanda bagendaga bacungira hafi](IMG/jpg/dsc_8763.jpg)
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
areruya joseph turamushyigikiye muri tour du rwanda
Abanyarwanda turashoboye kabs bravo kuri Areruya Joseph .
uyu musore aleruya joseph natagira ikibazo cyimpanuka cg uburwayi aregukana iyi tour du rwanda
Abanyarwanda turashoboye, tuzayegukana.
njyewembonatroud Rwanda 2016 izegukanwa na Alerua Joseph
Mwiriwe neza jyewe,mbona uzegukana trou du Rwanda 2016 ari Allelluya Joseph. Ikindi kandi nuko mwatuvuganira natwe abatuye mugace kegereye uhanda wa Muhanga-Huye natwe ko ubutaha twazongera tukabna isiganwa y’amagare kuko turayakunda cyane murakoze.
amashyi menshi kubana babanyarwanda kabisa kumunsi wejo nibwo abazungu tuzabereka igihandure bakamenya abo turibo kwigare.areruya azagumana mayo jaune