Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Uganda

Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gutaramira ahantu habiri muri Uganda, nyuma yo guca amarenga ko ashobora no kujya muri Kenya.

Abinyujije ku rukuta rwe ku rubuga rwa ‘X’, yavuze ko ku wa 23 Kanama 2024 azataramira i Kampala muri Uganda ahitwa Lugogo Cricket Oval.

Kwinjira muri iki gitaramo ku bazishyura mbere, itike ya macye ni ibihumbi cumi na bitanu, mu gihe ku meza y’abantu icumi ahazwi nka VVIP ari miliyoni 3.

Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare mpuzamahanga kubera kuririmbira Imana, yavuze ko azakomereza gutaramira muri Uganda kuri University Inn Mbarara, ku wa 25 Kanama 2024. Aha ho ku bazishyura mbere, itike ya macye ni ibihumbi 20 mu gihe ameza y’abantu batanu (VVIP) ari miliyoni 1 nk’uko bigaragara ku biciro yasohoye.

Ibi bibaye nyuma y’uko abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, agize ati “Hello Kenya.” Bisa n’ibica amarenga ko ashobora kujya kuhataramira.

Mu bindi bitaramo biteganijwe ko azakora, birimo icyo azakorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, n’ikindi azakorera mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka