Nyagatare: Kwanga gusaba no guharanira kwigira byamugejeje ku ruganda rwa Miliyoni zirenga 100

Uwamwezi Merciane w’imyaka 53 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rukundo Akagari ka Ntoma Umurenge wa Musheri avuga ko gukura yanga gusabiriza no guharanira kwigira byamugejeje ku ruganda rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100 n’ubwo ingaruka za COVID-19 n’ibikorwa byahereweho ahabwa ubuzirange bw’ibyo akora byamusubije inyuma.

Uwamwezi umaze imyaka irenga 10 apfakaye, avuga ko yabanje kuba umuforomokazi wabifatanyaga n’ubukorikori akazi yaje kuvamo yisezereye kubera umushahara mucye utabasha gutunga umuryango we wari mugari.

Ubutaka akoreramo ibikorwa bye yabuguze ku nguzanyo ya Banki atangira guhinga inanasi guhera mu mwaka wa 1997.

Ku bufatanye n’umushinga wa Oxfarm na Duterimbere yaguye ubuso ndetse ahabwa n’ubumenyi bwo kuzitubura ndetse abona n’isoko rya RAB ryo kugemura imbuto aho yabonye Miliyoni eshanu (5,000,000frs).

Nyuma ariko ngo kubera kubura isoko yaje guhabwa ubumenyi butuma azumisha zikamara igihe kirekire ndetse Leta imuha ubwumishirizo bwifashisha imirasire y’izuba.

Yaje kubona isoko ryo mu Busuwisi ariko ananirwa kurihaza. Binyuze mu bufatanye bw’Akarere n’umushinga wa LCF, yaje guhabwa imashini yumisha toni imwe n’ibiro 200 mu masaha cumi n’umunani (18hrs).

Iri soko ariko ntiyaje kuribasha kubera ko yasabwe byinshi kugira ngo abone ibyangombwa by’ubuziranenge kandi mu bihe bigoye bya COVID-19 ariko no kwagura umushinga ntagume mu kumisha gusa ahubwo akanakora imitobe isembuye n’idasembuye.

Ati “Mbere numishaga imineke n’inanasi ariko nsanga mu nanasi numisha hazamo ingero zitandukanye. Hari idashobora kuma ariko yakorwamo umutobe (Juice) ndetse itakora Juice ahubwo yakora umutobe usembuye (Wine) nsanga ndangiza. Niho havutse gukora imitobe isembuye n’idasembuye na Confiture.”

Avuga ko kugira ngo agere ku byo yasabwaga byose kugira ngo abone ibyangombwa by’ubuziranenge yari amaze kugira inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda 20,000,000 ku buryo ubu uruganda rudakora uko bikwiye.

Cyakora ngo ibyo akora birakunzwe kuko akoresha imbuto z’umwimerere gusa ikibazo afite ubu ngo ni igishoro gicye ku buryo uruganda rwakora neza.

Yagize ati “Narwanye n’ibyangombwa ndabibona ariko bisiga nta gishoro mfite kuko amazu nasabwe kubaka naje guhura n’ibiza kandi mu gihe kibi cya COVID-19. Ari ugufasha abahuye n’ibiza sinafashijwe yewe n’inkunga yo kuzamura ingando nto n’iziciriritse ntacyo bamfashije. Ariko mbonye abagura umwenda wanjye (Top Up) nkasigarana igishoro nakora.”

Uwamwezi ufite uruganda rwitwa “Nature Life” avuga ko igituma adacika intege ahubwo akomera ku ntego yihaye ari ko ngo yanakuze akunda kwibonera ikintu aho kugihabwa n’undi kuko ngo gusabiriza ni umuco mubi cyane.

Ati “Inkweto ya mbere nijye wayiguriye, umwenda wo gusengana ni uko ndetse n’uw’ishuri wa kabiri. Nabohaga imikeka n’imifuka y’abanyeshuri nkayigurisha nkagura ibyo nshaka.”

Akomeza agira ati “Maze no gushaka niko nakomeje, hari ibyo narebaga nkumva ndabigaye, umugabo niba yinjiye ntuzi ibibazo yahuye nabyo, aho kumusuhuza ugatangira kumubwira ko nta munyu cyangwa isabune bihari, azane icyo azanye nkimwakire ariko ntamutuye ibibazo, jye niriwe nkora iki?”
Asaba abagore guhirimbanira ingo zabo kuko aribwo bazahabwa agaciro nk’abafite icyo bazinjizamo kuko gusaba umugabo buri cyose biteza amakimbirane mu ngo.

Umwe mu banyeshuri bimenyereza umwuga muri Nature Life Company, Ntezigeno Alphonse, umunyeshuri mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Nyagahanga, mu ishami ryo gutunganya ibiribwa (Food Processing) mu gihe gito, avuga ko amasomo y’imenyerezamwuga abona ajyanye n’ibyo yiga kandi azahakura ubumenyi bushoboka ku buryo buzamufasha kwihangira umurimo.
Yagize ati “Ibyo bakora bijyanye n’ibyo niga kandi biri mu byo nifuzaga kumenya. Bakora Juice n’inzoga kandi biri mu ntekerezo zanjye kandi mfite gahunda yo kwikorera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka