Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko yatoye Umutwe wa RPF-Inkotanyi mu matora y’abadepite yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 16/9/2013; kandi ko afite icyizere ko abo yatoye bazatsinda, ashingiye kubyo yumvana Abanyarwanda ndetse ngo n’ibyo uwo muryango wagezeho mu myaka ishize.
“Natoye RPF; nshingiye ku buhamya bw’Abanyarwanda ndetse n’ibyo RPF yakoreye igihugu, mfite icyizere ko izatsina muri aya motora, n’ubwo nta ntsinzi yoroha kugeraho”, nk’uko Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru, nyuma yo kwitabira amatora ku ishuri rya APE Rugunga riri mu kagari ka Kiyovu, aho atuye.
Perezida Kagame yavuze ko yishimira ituze ryagaragaye mu matora y’abadepite arimo kuba, agasaba ko abaturage “bakomeza kwihitiramo abayobozi uko babishaka, ndetse n’akamaro babona kubo barimo gutora.”
Abajijwe ibijyanye n’uko hari ababa batishimira aya matora, Umukuru w’igihugu yavuze ko ikigaragarira abantu ari uko abantu barimo gutora neza; ariko ngo yiteguye igihe cyose kwakira no gutega amatwi abashora impaka.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, arashimangira iryo tuze ririmo kugaragara mu matora arimo kuba mu gihugu hose, kandi ko abitabiriye ari benshi ku buryo mu masaha ya saa sita, abenshi mu batora ngo bari barangije.
Yongeraho ko nta mbogamizi ziragaragara, uretse kujagarara mu gihe cy’akanya gato, ngo kwabanje kugaragara ku batoresha ubwo amatora yari atangiye.
Indorerezi y’amatora, Musa Sirma, uhagarariye aboherejwe n’ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), yashimangiye ko amatora y’abadepite mu Rwanda arimo kuba mu ituze rihagije.
Musa Sirma yagize ati: “Turabona abantu baza bagatora ntawe ubahutaje, ntawe ubahoye umutwe wa politiki barimo, bamara gutora bakitahira mu mahoro; muri make aya matora arimo kuba mu ituze, bikaba ari ibintu dusaba buri gihugu guteza imbere”.
Amatora y’abadepite bari mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenda ararangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye, hakurikireho igikorwa cyo kubarura amajwi.