Abaturage bo mu karere Kirehe barishimira uburyo amatora y’Abadepite yo kuri uyu wa 16/9/2013 yakozwe kuko atabiciye akazi.
Abatuye akarere ka Kirehe barishimira ko batoye neza kandi mu mutuzo, muri aya matora y’abadepite; nk’uko Mutabazi Aphonse umwe mu batoreye ku kigo cy’amashuri cya APAPEN mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina yabitangaje.
Abaturage batoreye ku masite atandukanye bavuga ko ikintu cyagaragaye muri aya matora aruko byagaragaraga ko buri muntu asobanukiwe uburyo bwo gutoramo, ikindi n’uko yakozwe mu bwitonzi aho aba baturage babyutse kare bitabira amatora.
Ku masite atandukanye yakoreweho amatora wasangaga hateguye mu buryo bugaragara ko hari ikintu biteguye aho hamwe na hamwe ku masite bari bazanye n’ibyuma byo gucuranga ku buryo wabonaga ko ari ibirori byiteguwe.
Aho twabashije kugera kuri site y’itora wasangaga abantu batora bavuga ko batoye neza nta kibazo bahuye nacyo kandi iki gikorwa cyakozwe mu gitondo kare bahita bigira mu mirimo yabo, gusa saa cyenda zigeze bamwe bahise bagaruka kugira ngo bamenye uko amatora arangiye.