rwanda elections 2013
kigalitoday

Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2013 - Saa: 15:45'
Ibitekerezo ( 3 )

Kuri uyu munsi wa nyuma wo gutora abadepite bazahagararira Abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko muri manda ya 2013-2018, Kigali Today yasubije amaso inyuma ngo murebere hamwe itandukaniro n’ibidasanzwe mwabonye muri aya matora, bitariho mu 2008.

Aya matora yitabiriwe bwa mbere n’ishyaka PS-Imberakuri rivuga ko rihanganye na FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi, yagaragayemo ko FPR yagize amajwi macye (76.2%) ugereranyije n’amajwi 78.8% yo mu matora ya 2008.

Hagaragaye kandi abakandida bigenga bane biyamamazaga ku giti cyabo, Mwenedata Gilbert, Mutuyimana Leonille, Ganza Clovis na Bizirema Venuste mu gihe mu mwaka wa 2008 hiyamamaje gusa Harelimana Jean Marie Vianney.

Muri aya matora kandi, abatoraga bari bemerewe gutoresha ikaramu igihe babishatse, aho guhatirwa gukoresha igikumwe kuko byashoboraga kwanduza bamwe batabishaka. Isaha yo gutangira amatora nayo yari yigijwe inyuma kuko amatora yatangiraga isaa moya kandi mu 2008 amatora yaratangiraga saa kumi n’ebyiri.

Umuturage mu karere ka Rusizi arimo gutora abazauhagararira mu nteko ishinga amategeko.
Umuturage mu karere ka Rusizi arimo gutora abazauhagararira mu nteko ishinga amategeko.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, bwana Kalisa Mbanda yavuze ko ngo bahinduye amasaha ngo bavaneho urwicyekwe ko hari abavugaga ko kuzinduka cyane mu byumba by’itora bituma habaho ibikorwa byaganisha ku kwiba no gupanga amajwi.

Isaha yo gusoza amatora yo yakomeje kuba isaa cyenda, ariko havanwamo igihe kingana n’isaha yose cyabaga hagati yo kurangiza gutora no gutangira kubarura amajwi. Ibi nabyo byari byanenzwe n’indorerezi zari zihagarariye ibihugu by’Uburayi zivuga ko muri uwo mwanya hashoboraga gukorwamo ibikorwa byo kwiba, guhindura no kuringamanganya amajwi.

Izindi mpinduka zabaye zitavuzweho cyane, ni uko ishyaka rya UDPR ryari ryariyamamaje hamwe na FPR-Inkotanyi mu matora yabanje mu 2008 na 2003 ritongeye kwiyamamariza imyanya y’ubudepite muri uyu mwaka, haba ku giti cyaryo ryonyine cyangwa ryisunganye n’andi mashyaka.

Amashyaka PDC, PDI, PPC na PSR ariko yo yongeye kwifatanya na FPR mu kwamamaza abakandida-depite ku rutonde rumwe. Ibi nabyo hari ababiheraho bavuga ko ayo mashyaka yisunga FPR-Inkotanyi ngo kuko nta bayoboke agira mu gihugu, ndetse akaba atanafite ubushobozi ku buryo yakwiyamamaza ku giti cyayo.

Mu kumenyekanisha ibyavuye muri aya matora bikiri agateganyo, ni ubwa mbere mu matora y’abadepite mu Rwanda hagaragayemo uwiyamamazaga uvuga ko atunguwe n’amajwi make yagize.

Abatuye Amajyaruguru bitabiriye amatora ari benshi.
Abatuye Amajyaruguru bitabiriye amatora ari benshi.

Umukandida Mwenedata Gilbert yatangaje ko amajwi atangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora yumva ari macye kuyo abamushyigikiye bagiye bamutangariza mu gihe cyo kubarura amajwi hirya no hino mu byumba by’itora.

Ishyaka rya PS-Imberakuri naryo ryavuze ko ngo rifite abayoboke baryo bavuze ko batoreshejwe ku ngufu n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere tunyuranye. Ibi PS-Imberakuri yabibwiye abanyamakuru mu karere ka Kayonza, ariko ntiyemeje niba izabigeza imbere ya Komisiyo y’amatora cyangwa imbere y’inkiko ngo isabe ko bisuzumwa mu rwego rw’amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ariko yamaze kubihakana ivuga ko nta bimenyetso abakandida ba PS-Imberakuri na Mwenedata Gilbert bafite by’ibyo bavuga.

Ikindi gishyashya cyagaragaye muri aya matora, ni uko abakandida batanzwe na FPR-Inkotanyi babanje gutorwa n’abayoboke b’uwo mutwe wa politiki guhera mu nzego zo hasi mu midugudu no mu tugari, kugera ku cyiciro cy’akarere mu matora yabaye mu kwezi kwa Nyakanga 2013.

Ibi bisa n’ibyasubizaga ibyo indorerezi z’Ibihugu by’Uburayi zari zanenze amatora yo mu 2008, aho zavuze ko uburyo abakandida bashyirwa ku rutonde rw’amashyaka bwatezaga urujijo. Ibi bibaye byo, byaba byarakosowe na FPR-Inkotanyi gusa, kuko abakandida b’andi mashyaka batanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’amashyaka bita bureau politiki.

Perezida Kagame nawe yitabiriye amatora y'abadepite.
Perezida Kagame nawe yitabiriye amatora y’abadepite.

Amajwi y’agateganyo atangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora arerekana ko FPR-Inkotanyi na PDC, PDI, PPC na PSR bishyize hamwe bafite amajwi 76.2%, bagakurikirwa n’ishyaka rya PSD rifite 13%, PL ikagira 9.2% aba kandi bakaba aribo n’ubundi bari basanzwe bafite imyanya mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe, uretse nyine UDPR yavuye mu kwaha kwa FPR Inkotanyi.

Aya majwi aramutse adahindutse ubwo Komisiyo izatangaza amajwi ya burundu kuwa 25/09/2013 Inteko ishinga amategeko itaha yazaba irimo abadepite 41 bahagarariye FPR Inkotanyi n’abo bishyize hamwe, abadepite 8 bahagarariye PSD naho PL igahagararirwa n’abadepite 5.

Abandi bakandida bahataniraga kujya mu nteko ishinga amategeko ntibabonye amajwi 5% ngo bizere kuzinjira mu nteko. Abo ni umutwe wa Politiki PS-Imberakuri wabonye 0.56%, kimwe n’akandida bigenga Mwenedata Gilbert wabonye 0.42%, Mutuyimana Leonille 0.15%, Ganza Clovis 0.19% naho Bizirema Venuste abona 0.16%.

Harelimana Jean Marie Vianney wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga mu 2008 yari yatsindiwe ku majwi 0.6%.

Abanyarwanda bari bateganyijwe kwitabira aya matora ni hafi miliyoni esheshatu (5,953,531) bakaba bitabiriye amatora ku gipimo cya 98.8% nk’uko urubuga rwa Komisiyo y’amatora rubitangaza.

Mu mwaka wa wa 2008 hari handitswe Abanyarwanda basaga miliyoni enye (4,752,540) n’ubwo batitabiriye bose hakitabira 4,697,689 ku gipimo cya 98.8% nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje.

Iyi komisiyo yayoborwaga na Professor Karangwa Chrysologue waje gusimburwa na Professor Kalisa Mbanda, naho uyu Karangwa agirwa umusenateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Uko bigaragara, iyi komisiyo y’amatora imaze igihe kinini iyoborwa n’abantu bazwiho ubuhanga bwo mu bitabo bita “academicians” mu ndimi z’amahanga.

FPR yakoresheje ingufu mu kwiyamamaza kuko hari aho yanakoresheje indege.
FPR yakoresheje ingufu mu kwiyamamaza kuko hari aho yanakoresheje indege.

Ikindi cyaranze amatora y’uyu mwaka ni uko nta mafaranga y’abaterankunga yakoreshejwe mu kuyategura, Komisiyo y’igihugu y’amatora ikavuga ko yakoresheje amafaranga yahawe na Guverinoma n’andi yavanye mu icapiro ryayo ryinjiza amafaranga.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iba igizwe n’abadepite 80, barimo 53 batorwa mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga, 24 bagatorwa mu bagore, babiri bagatorerwa guhagararira urubyiruko naho umwe akaba ahagarariye abafite ubumuga. Uyu munsi nibwo aba bo mu byiciro bihagarariye urubyiruko n’abafite ubumuga batorwa.

FPR-Inkotanyi ishobora kuzagira ubwiganze mu nteko isanzwe ikoresha imbaraga nyinshi mu kwiyamamaza, aho kuva mu matora ya 2008 ijya inakoresha indege za kajugujugu mu kwiyamamaza.

Muri manda ishize FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya politike byifatanyije bari bafitemo abayihagarariye 42. Muri manda ishize ku badepite 80, abagore bari 56%, mu gihe hagitegerejwe ko abo muri iyi manda nshya bamenyekana.

Emmanuel N. Hitimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

Ibitekerezo

inzego zibishinazwe nizirebe nibakoko harabatoreshwa kungufu bikurikiranywe kuko nkabanyarwanda ntawutazi icyamuhesha kwigira ndetse nagaciro, dukurikije ahotwavuye naho tugezubu, nutabizi yabyumva nomumateka njye ndumwana kukonubwambere nitabiriye amatora arikwaho ntorera mbona bigenda neza umuntu atora ukwashaka kandi agahitamo abamufitiye akamaro ntagahato. murakoze kumakuru mutujyezaho

valence yanditse ku itariki ya: 21-09-2013

si byiza ko bagore bakomeza kugira imhyanya yihariye mu nteko bage batorwa nkabandi bose twese tumaze kugera kuburinganire nubwuzuzanye

alias yanditse ku itariki ya: 20-09-2013

Oya, si ubwa mbere aba candidates ba RPF babanje gutorwa n’abanyamuryango ku nzego zo hasi no mu matora ya 2008 niko byagenze. Mujye mubaza neza amakuru mbere yo kwandika, ntimukayobye abaturage pls

Urujeni Jeane yanditse ku itariki ya: 19-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.