rwanda elections 2013
kigalitoday

Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2013 - Saa: 08:53'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu karere ka Bugesera amatora y’abazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yatangiye saa tanu kubera ko abagize inteko itora batari buzuye 2/3 nk’uko amategeko abiteganya.

Uku gutinda kw’abagombaga kwitabira amatora ngo ntikwabangamiye amatora keretse abashakaga kubanza gutora hanyuma bakajya mu mirimo yabo; nk’uko bitangazwa na Kanyarugerero Antoine wari ukuriye ibiro by’itora byo mu kagari ka Nyamata Ville.

Kanyarugerero Antoine wari ukuriye ibiro by'itora byo mu kagari ka Nyamata Ville.
Kanyarugerero Antoine wari ukuriye ibiro by’itora byo mu kagari ka Nyamata Ville.

Yagize ati “Impamvu yo gutinda njye sinayimenya ariko nkeka ko yaba iterwa nuko abagore benshi baramukira mu mirimo yo murugo noneho bigatuma batinda”.

Kanyarugerero avuga ko bose atari kimwe kuko hari abagiye bazinduka hanyuma bigatuma bakerereza abandi, abo bazindutse ngo bakaba bashakaga kubanza gutora hanyuma bakikomereza akandi kazi nyuma.

Bamwe mu batoraga bari ku murongo abandi bicaye bahana umwanya.
Bamwe mu batoraga bari ku murongo abandi bicaye bahana umwanya.

Aha akaba atanga icyifuzo cy’uko inzego z’ibanze zirarika abagomba kwitabira amatora ko bagomba kuzinduka kandi bakabikurikiza cyangwa se amategeko agahinduka akaba nk’andi aho umuntu aza igihe ashakiye maze agatora atabanje gutegereza abandi naho hagashyirwaho isaha ntarengwa.

Bamurange Jeannette avuga ko yabashije kuzinduka kugirango abashe kwikomereza akazi, ariko bikaba bitakunze ko ahita atora.

Ati “ntibyari bikwiye ko dutinda tukageza aya masaha tutaratora kuko ubu nkanjye amasaha namaze hano yose ngomba kuyagaruza nimugoroba kuko ejo sinakoze n’uyu munsi rero ntiwamfira ubusa”.

Lisite y'abakandida batorwaga.
Lisite y’abakandida batorwaga.

Kugirango umubare w’abatora ubashe kuzura, abatora bagiye mu midugudu yabo maze bakangurira bagenzi babo kuza kwitabira, abandi bagahamagarwa ku matelefone yabo agendanwa.

Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yabaye tariki 17/09/2013 atandukanye n’ayabaye ku munsi ubanza kuko ay’uyu munsi yitabiriwe n’abahagarariye abagore mu midugudu hakiyongeraho inama njyanama y’akagari.

Indorerezi zitabiriye ayo matora.
Indorerezi zitabiriye ayo matora.

Uwatoraga yinjiraga mu cyumba maze akerekana ikarita y’itora maze bakareba ko ari no kuri lisite, nta kashe ndetse nta n’ikimenyetso bamushyiragaho ku ntoki nk’uko byakorwaga ku munsi wabanje.

Egide Kayiranga



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

ARIKO AMATORA YABAYE BUGESERA YONYINE CYANGWA NIBO BAHANGA BAZI KWANDIKA? KO NTAHANDI MBONA COMMENTS NUKO NAZO BAFITE? ARIKO NIBYO HARI RADIO YAHAHOZE YITWA NYAMATA-MATIN NIBA IGIKORA, UBWO NIYO YOHEREZA IZI MESSAGES KUKO AMATIKU YO NI IBINTU BYAHO RWOSE.BURI WESE ABA YIGIZE RUMENYI.UBU KANDI WASANGA ABA BAGORE BATAJYA BASOMA NGO BAREBE IBIBAVUGWAHO?ESE KO IBI ARIBYO MWANDITSE KU RUBUGA NKURU MU TUBARE NO MU NGO MURAVUGA IBINGANA IKI? YEWEEEE MBA NDOGA RWABUGIRI NIMUGIRE MUHINDUKE AYA MAGAMBO ARASHAJE HASIGAYE UMWANYA WO GUKORA.

Gacu yanditse ku itariki ya: 24-09-2013

Sha mugabanye!Chantal ihangane kuri comentaire zikujyaho nuko tukuzi! Abatakuzi bazaze bakurebe.Cyangwa babaze,baperereze bamenye imbaraga ugira kandi udahutaje numwe;kujya mu nteko siho honyene twakomeza kubonera ubushobozi bwawe. Ahubwo wowe ukwiye kujya muri Project z’iterambere ukora ubukangurambaga n’ubuvugizi, jye mbona aribyo ushoboye ukegera umuturage;Ariko se ubundi utatubeshye n’ibakwe ugira wakwirirwa wicaye mu ntebe zikaraga 2,3 ntubacike ngo wigire kuri terrain?Ahubwo abatagutoye bzreba kure,erega apa Politiciens bafashwa n’aba Technicien ahubwo ntibakomeze kugupfobya ukorera mu murenge umwe gusa.ahubwo bakuzane iwacu.Mbona hariya warahagize Paradison uwakuntiza nk’umwaka umwe ngo ndebe ko n’iwacu hazamuka.

Margo yanditse ku itariki ya: 19-09-2013

None se ko mwabyutse muca abantu inkokora mubategeka abo batora urumva jye nari kubyutwsa no kujya Gutora Annonciatta, ese Chantal mwamunenze iki? Annonciatta harya igitabo yanditse ni ikihe twasoma tukamumenya. ko duturanye nkaba ntaramubona no munama y’Umudugududu,nkaba ntaramubona mu mugoroba w’ababyeyi,najya kumutora gute koko? Ese Imyaka yamamaze muri njyanama y’umurenge yatanze ikihe gitekerezo ko twari kumwe!!!!Cyakoze bambe yansinyiye inguzanyo muri COOJAD nyibona vuba,ariko sinamusimbuza Chantal ni umunamurava agira n’umwete n’umuhate mubyo akora byose. Nta nurwiri agira ku mutima. Gusa na none iyo mumutwara CNF yacu yari gusubira inyuma ariko muramudindije.

Odette yanditse ku itariki ya: 18-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.