Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa

Iteganyagihe rya Gicurasi ryatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) riragaragaza ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa.

Ikarita igaragaza ingano y'imvura
Ikarita igaragaza ingano y’imvura

Imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20, hateganyijwe ko izagabanuka ugereranyije n’ibice bishize.

Hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 80 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu uretse mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu aho imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihagwa, ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’iminsi ine ikazagwa taliki ya 11 no kuva taliki ya 16 ugana mu mpera z’iki gice bitewe n’ahantu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu karere ariko ryerekeza mu gice cya Ruguru cy’Isi hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye:

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rutsiro, Rubavu, Musanze na Nyabihu, mu majyaruguru y’Uturere twa Karongi na Burera, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngororero no mu bice bito by’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba uretse mu burengerazuba bw’akarere ka Rusizi n’Uturere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 niyo nke iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe n’ibice bito by’Uturere twa Kayonza, Bugesera, Ngoma na Rwamagana.

Mu bice bisigaye by’iguhugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 nk’uko bigaragara ku ikarita y’imvura iteganyijwe.

Umuvuduko w'umuyaga uteganyijwe
Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Gicurasi 2024. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe) uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe).

Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice. Mu bice by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Bugesera, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu gice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ingaruka ziteganyijwe
Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura igwa yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu ku matariki ateganyijweho imvura.

Meteo Rwanda iragira inama Abaturarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza. Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka