rwanda elections 2013

Amakuru - Amatora y'abadepite

“Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira buri Munyarwanda wujuje ibisabwa kwitabira amatora nk’uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka demokarasi mu gihugu.

Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango bemeza ko batoreshe igikumwe nk’ibisanzwe aho gukoresha ikaramu nk’uburyo bushya kuko ngo gukoresha igikumwe byoroheye buri wese, (...)

Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe baranenga bagenzi babo batitabira amatora nk’inshingano za buri Munyarwanda, bakaba basanga ubwo ari ubujiji (...)

Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi barishimira uburyo amatora y’abadepite yo kuri uyu wa 16/9/2013 ari gukorwamo kuko atabiciye akazi.

Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

Nubwo igikorwa cyo gutora abadepite cyatangiye saa moya za mu gitondo wasangaga abaturage batari bake bo mu karere ka Rusizi bageze ku biro by’itora mbere yaho.

Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko yatoye Umutwe wa RPF-Inkotanyi mu matora y’abadepite yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 16/9/2013; kandi ko afite icyizere ko (...)

Amafoto

Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80

PL mu karere ka Rusizi

PSD mu karere ka Gicumbi

Paul Kagame yifatanyije na FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi