RDC: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Nyuma y’amezi ane atorewe kongera kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umugore witwa Judith Suminwa Tuluka, wari usanzwe muri Guverinoma ya Sama Lukonde wamaze gusezera ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Judith Suminwa Tuluka ni we Minisitiri w'Intebe mushya wa RDC
Judith Suminwa Tuluka ni we Minisitiri w’Intebe mushya wa RDC

Judith Suminwa abaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe igenamigambi.

Ni umuyoboke wa UDPS, ishyaka rya Félix Antoine Tshisekedi, akaba yarakoze mu mishinga iteza imbere abaturage mu Burasirazuba bwa Congo, yakoze muri Minisiteri y’Imari ya Leta ndetse akora no mu biro bya Perezida.

Judith Suminwa Tuluka abaye Minisitiri w’Intebe akaba asabwa gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi abarizwa muri iki gihugu.

Agiyeho mu gihe iki gihugu gihanganye n’umutwe wa AFC/M23 urimo kwigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho urimo kuyobora iyi Ntara ku kigero cya 40%.

Arasabwa gushyiraho Guverinoma izahashya uyu mutwe uvuga ko mu minsi mikeya ugiye gufata umujyi wa Goma bagakomereza ibikorwa by’intambara mu zindi Ntara nk’uko byatangajwe na Corneille Nanga mu kiganiro aheruka kugeza ku batuye muri Teritwari ya Rutshuru.

Perezida Tshisekedi ashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma y’igihe anengwa kuba adashyiraho Guverinoma yita ku bibazo by’abaturage, mu gihe abari Abaminisitiri mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Kuboza 2023 beguye ku nshingano ariko bakomeza kuyobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka