Namibia: Ikiganiro Isi izibukira kuri Perezida Hage Geingob uherutse kwitaba Imana

Nyakwigendera Hage Geingob wari Perezida wa Namibia, yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bazwiho kudaca ku ruhande ibirebana n’umubano wa Afurika n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Hage Geingob yatabarutse ku myaka 82
Hage Geingob yatabarutse ku myaka 82

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob watabarutse azize uburwayi tariki 04 Gashyantare 2024, kuri YouTube hongeye kugaragara ikiganiro yigeze kugirana n’uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Norbert Lammert, wari woherejwe nk’intumwa yihariye ngo amubaze impamvu muri Namibia hari Abashinwa barusha Abadage ubwinshi.

Icyo gihe Perezida Geingob yamusubije amubwira ko umubano wa Namibia n’u Bushinwa utareba Abanyaburayi. Aha yamusubizaga nk’uwari umubajije mu izina rya Leta y’Igihugu cyigeze gukoloniza Namibia kuva mu 1884 – 1919 Namibia icyitwa German South West Africa (u Budage bwo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Afurika).

Norbert Lammert yatangiye amubaza ati «Muri iki gihe umubare w’Abashinwa bari muri Namibia ukubye inshuro enye uw’Abadage bahari, kandi urebye si ko bimeze mu bindi bice by’isi kuko ho hari itandukaniro, none nibazaga…»

Perezida Geingob ariko ntiyatumye arangiza ikibazo cye, kuko yahise amuca mu ijambo agira ati «Ariko ibyo bigutwaye iki? Uzi ko wagira ngo ni ikibazo kireba Abanyaburayi cyane kurusha uko kitureba! Ko mudufitiye impuhwe cyane…Hehehe!

Ntabwo Abashinwa bazaza hano ngo bikorere ibyo bashaka n’Abadage kandi ni uko, nubwo ubona ko ari byo barimo. Wowe uravuga Abashinwa. Twebwe twakira Abadage hano nta visa tubasabye bakanyura ku itapi itukura, Reba ibyo abaturage bacu bakorerwa mu Budage, n’abafite pasiporo z’abadipolomate…mu Budage!

Ariko Abadage baza hano uko babyifuza. None uravuga Abashinwa, ese ko utavuga uko Abadage mudufata hariya iwanyu. Abashinwa ntabwo badufata kuriya. Abantu bacu bafite pasiporo z’abadipolomate, bari bavuye Geneva babafungira ku kibuga mu Budage! Tuzi uko tugomba kuyobora igihugu cyacu, mwitugirira impuhwe».

Norbert Lammert nta kindi yarengejeho usibye kugira ati «Ni byo rwose !»

Perezida Geingob akomeza agira ati «Buri gihe iyo Umunyaburayi aje hano, aba avuga Abashinwa, ikibazo ni ikihe ? Rwose nimutwubahe, ni icyo nakubwira nta kindi. Uzi ko wagira ngo turi abana umuntu wese agomba kuza abaza ibyo yishakiye! Abashinwa bubatse ibikorwa remezo byinshi muri Afurika hose, no muri Amerika ni uko na ho bariyo…ni nde watabaye Amerika igihe ubukungu bw’isi bwari bwifashe nabi? Si amafaranga y’Abashinwa?»

«Namibia yacu ntoya…twarwanyije abakoloni b’Abadage, erega ntabwo tworoshye…uribwira se ko Abashinwa na bo bazaza bakadukoloniza, n’Abadage bari bari hano barananiwe. Abashinwa ko bari hirya no hino ku isi, kuba bari muri Namibia ni ikibazo?»

Namibia yasabye u Budage kutivanga mu mubano wayo n'u Bushinwa
Namibia yasabye u Budage kutivanga mu mubano wayo n’u Bushinwa

Ikinyamakuru African Insider gikorera kuri YouTube, kivuga ko muri Namibia hari Abashinwa basaga 100,000 bari mu bikorwa biteza imbere Igihugu, urugero nko mu bucukuzi bw’ubutare bwa Iraniyumu (Uranium), aho u Bushinwa bumaze gushora imari ingana na miliyari ebyiri z’amadolari (2,000,000,000$) ndetse bukaba bumaze kwishyura Leta ya Namibia hafi miliyari eshanu z’amadolari (5,000,000,000$) muri ubwo bucukuzi.

Abashinwa kandi bari no mu bikorwa by’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo aho bamaze gushora miliyari 4,2 z’Amadolari mu bwubatsi bw’imihinda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bigamije kuzamura Igihugu. Ni mu gihe Abadage bari muri Namibia babarirwa mu 30,000 abenshi ari abari mu kiruhuko cy’izabukuru baguzeyo ibikingi byo kororeramo inyamaswa aho kubyaza umusaruro umutungo kamere ubitse mu butaka ugateza imbere Igihugu bigeze gukoloniza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka