FPR Inkotanyi irasaba abanyamuryango bayo kutirara bagakebura ubuyobozi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barishimira ibikorwa bagejejweho na FPR Inkotanyi bikabafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Senateri Munyakabera Faustin asaba abanyamuryango ba FPR kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Senateri Munyakabera Faustin asaba abanyamuryango ba FPR kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Babivuze mu inteko rusange ya FPR Inkotanyi yabaye ku wa 12 Kamena 2016, yari igamije kumurikira abanyamuryango ibyo umuryango wagezeho mu mwaka ushize n’ibyo bateganya kugeraho mu mwaka utaha.

Habyarimana Joseph, umwe mu basaza bo mu Murenge wa Gikundamvura, avuga ko bari abasaza batagira icyitegererezo none ngo basigaye bafite imodoka kubera ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Ubu twebwe rero turashimira FPR cyane kuko twari abasaza ba nyakwigendera ngira ngo mwese nta n’uwari uzi ko twakongera kubaho ariko ubu muri kundeba ubu dusigaye tugira imodoka kubera imiyoborere ya FPR Inkotanyi.”

Umuyobozi wa FPR mu Karere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko umuryango wageze ku bikorwa byinshi birimo gufasha abaturage batishoboye binyuze muri gahunda ya Gira inka, kubonera amacumbi abatishoboye n’ibindi.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho.

Intumwa y’ubunyamabanga bwa FPR , Senateri Munyakabera Faustin, yashimye ibyakozwe yemeza ko ari byinshi kandi byiza ariko anasobanura ko hari n’ibindi bitaragerwaho birimo imanza zitarangizwa, ibibazo by’abaturage bidakemurwa, gahunda za Leta zicungwa nabi n’ibindi.

Yagize ati” Hari ibyakozwe byinshi byiza dukwiye gushima ariko hari n’ibindi tutarageraho kandi bikomeye.”

Yakomeje avuga ko ibyo byose iyo bidakozwe bituma abaturage batiyumva neza mu butegetsi bwaho asaba abanyamuryango kuba maso bagekebura ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukajya bukorera abaturage ibyo bubagomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka