Ruswa ituma batwitiranya n’Abakongomani-Njyanama ya Rubavu

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, aranenga bamwe mu bakozi b’akarere bamunzwe na ruswa kuko ngo bihesha akarere isura mbi muri rusange.

Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Rubavu yavuze ko abakozi bako bamunzwe na ruswa batuma abantu bitiranya abagakoreramo n'Abakongomani.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu yavuze ko abakozi bako bamunzwe na ruswa batuma abantu bitiranya abagakoreramo n’Abakongomani.

Perezida wa Njyanama ya Rubavu, Dushimimana Lambert, yabivugiye mu nama ya Njyanama y’ako karere yo kuri uyu wa 29 Kanama 2016, asaba abakozi guhinduka bagaha serivisi nziza abaturage aho gushaka indonke.

Yagize ati “Dukomejwe gufatwa nk’Abakongomani kubera imyitwarire yo kwaka ruswa, kandi iyi ruswa n’imyitwarire yo kudakorera abaturage bituma baduha isura mbi ntidutere imbere."

Avuga ko imyitwaririre nk’iyo ituma hari abitiranya abagakoramo n’Abakongomani.

Dushimimana yatanze ingero z’akarengane abaturage bakorerwa, ndetse atunga agatoki serivisi z’ubutaka zivuna abaturage.

Ati "Birababaje kuba umukozi w’akarere ahabwa ibyo agomba ngo ajye gusura koperative mu murenge, yagerayo agasaba ko bamuha amafaranga ngo ntiyagendera ubusa, umuturage agakora igikorwa cy’indashyikirwa yashaka kubona ibyangombwa umukozi akamusaba kugiramo imigabane yabyanga akamudindiza.”

Bamwe mu bagize Njyanama ya Rubavu bari bitabiriye iyo nama.
Bamwe mu bagize Njyanama ya Rubavu bari bitabiriye iyo nama.

Yanagarutse ku kibazo cyo kwica amasaha y’akazi, aho umuturage agera ku karere saa moya akabura umuhasa serivisi bikarinda bigera saa kumi atarabona atarakirwa, yanayihabwa agasabwa amafaranga ngo ntiyayihabwa ku busa.

Dushimimana avuga ko abaturage batuye mu mirenge itegereye akarere bananizwa mu guhabwa ibyangombwa. Yavuze ko nk’abashaka gusana no kuvugurura inzu basabwa kujya ku karere asaba ko harebwa uburyo bajya boroherezwa bidasabye izo ngendo.

Inama njyama y’Akarere ka Rubavu yateranye igamije kwemeze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Nsabimana Sylvain, umaze amezi umunani mu kazi no gukora ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bwa Njyanama na Njyanama icyuye igihe.

Muri iyo nama Njyanama y’Akarere yanagaragarijwe igishushanyombonera cy’Umujyi wa Rubavu ugizwe na 37% by’abatuye akarere, bagaragarizwa ko hakenewe kubakwa inyubako 2,400 buri mwaka mu kuwongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nshimiye perezida w’ inama njyanama y’ akarere ka Rubavu ko atariye iminwa kukibazo nkicyo kidindiza iterambere mbonereho nsabe nabandi bayobozi bizindi nama njyanama zutundi turere kutarya minwa kubibazo byugarije abaturage nkibyo cyane ko aricyo baba barabatoreye.

MUREMANGINGO Jerome yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

nejejwe ninama nziza mwagize kuko ibyo mwizeho nibizatuma akarere kacu katagirwa akabakongomani ahubwo kabe akabanyarwanda, kandi izo mpanuro zirasoanutse pe, ahasigaye nimurebe abatabishyira mubikorwa mubashyire hanze bareke abumva neza gahunda za leta bazishyire mu bikorwa

JOEL HABINEZA yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka