Umuryango FPR Inkotanyi ugiye guhitamo abazawuhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora, Umuryango FPR Inkotanyi ugiye gutangira igikorwa cyo guhitamo abazawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yose ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024.

Ku Biro Bikuru by'Umuryango RPF Inkotanyi habereye ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y'Amatora ari imbere
Ku Biro Bikuru by’Umuryango RPF Inkotanyi habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’Amatora ari imbere

Ni amatora biteganyijwe ko atangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, akazamara igihe kingana n’ibyumweru bitatu, aho abanyamuryango bazaba bamaze kwihitiramo uwo bumva ko yazabahagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuzaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yavuze ko ayo matora azakorwa bahereye ku rwego rw’Umudugudu, aho buri munyamuryango afite uburenganzira bwo kwiyamamaza cyangwa se kwamamaza uwo yumva ko yabagirira akamaro hagendewe ku ntego z’uwo muryango.

Yagize ati “Ntabwo dutekereza iby’umukandida rukumbi, ndetse n’ubutumwa duha abanyamuryango, ni ukuvuga ngo bazumve ko bafite uburenganzira bwabo, bemererwa n’amategeko y’umuryango wacu, bwo kuvuga ngo uwo babonamo ubushobozi bashobora kumwamamaza, uwiyumvamo ubwo bushobozi ashobora kwiyamamaza, bagenzi be bamugirira icyizere agakomeza, muri bwa buryo twavugaga ko tuzahera mu Mudugudu, ku Kagari, ku Murenge, Akarere, Intara, tugakomeza kugera igihe tuzagira Inteko Rusange.”

Wellars Gasamagera
Wellars Gasamagera

Akomeza agira ati “Ibyo ni yo Demokarasi twemera, ni yo mpamvu twebwe twemera ko tutaranatora twavuga ngo dufite umukandida rukumbi, ni yo mpamvu y’iki gikorwa tugiye gutangira, kandi tukabikora n’abanyamuryango tuzi neza ko babyumva.”

Biteganyijwe ko muri aya matora ku rwego rw’Umudugudu hazajya hatangazwa abantu babiri ba mbere bazaba batsinze amatora, bazajya bazamuka bahatane ku rwego rw’Akagari, bikomeze aho mu Kagari hazajya havamo umwe kugeza igihe bizagerera ku rwego rw’Intara no ku rw’Igihugu.

Komiseri ushinzwe Politiki n’Ubukangurambaga, mu muryango FPR-Inkotanyi Dr. Abdallah Utumatwishima, avuga ko amatora yabo akorerwa imbere y’inteko itora cyangwa inteko rusange.

Dr. Abdallah Utumatwishima
Dr. Abdallah Utumatwishima

Ati “Birabujijwe kuba wifuza kuzaba umukandida wa FPR ugatangira kwiyamamariza ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari byo, twebwe niba ufite kuziyamamaza kuzahagararira umuryango wa FPR, uzajya ku Mudugudu, imbere y’Inteko rusange, cyangwa imbere y’Inteko itora, nitugera mu Kagari n’ahandi, abe ari bwo utanga igitekerezo cyawe, aribwo wiyamamaza.”

Yongeraho ati “Nawe niba hari umuntu wumva wifuza kuzatangaho umukandida cyangwa ukaba umukunda, ni ukujya imbere y’Inteko itora, ntabwo ari ku mbuga nkoranyambaga, icyo dushishikariza abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunda FPR, ni ugushishikariza abanyamuryango kwitabira aya matora mu nteko rusange, ariko ntabwo ari ukubashishikariza kwamamaza umuntu cyangwa kuvuga umukandida ku mbuga nkoranyambaga. Aya ni amatora hagati y’umuryango FPR -Inkotanyi, ntabwo turatora twamamaza abakandida bacu ku rwego rw’Igihugu.”

Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko utafashe umwanya wo kugira ngo aya matora bayageze ku Banyarwanda baba mu mahanga, ku mpamvu y’uko guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga inshuro nyinshi mu mwaka bigorana, bahitamo kuzabashishikariza cyane amatora rusange azaba, kurusha uko babikora muri iki gihe cyo kwishakamo abakandida ubwabo.

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bunasaba abanyamuryango baba mu mahanga kubizera bakazibona muri ubu buryo buzakorerwa imbere mu gihugu bwo kwishakamo abazabahagararira, kuko ari igikorwa kizaba gikomeye, kigiye guhagurutsa abantu batari bake, bazaba bishakamo abazabahagararira, hakazagera igihe bayungurura bakabonamo abantu abandi bose bibonamo.

Hazategerezwa igihe umukandida uzatorwa n’abanyamuryango ko yemezwa n’Inteko rusange y’abanyamuryango, ko ari we ugomba kubahagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu, bakazagera n’igihe cyo kumwamamaza bamwereka Abanyarwanda.

Umuryango FPR-Inkotanyi ufite abakandida ku ngeri ebyiri, hari uzahagararira umuryango ku mwanya wa Pererezida wa Repubulika hamwe ndetse n’abakandida bazajya kuri lisiti ya FPR-Inkotanyi izemezwa n’Inteko rusange mu minsi iri imbere.

Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka