U Rwanda na Yorudaniya byiyemeje gushimangira umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, n’intumwa ayoboye, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Amman mu Bwami bwa Yorodaniya rugamije gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Biruta yakiriwe n'Umwami wa Yorudaniya
Minisitiri Dr Biruta yakiriwe n’Umwami wa Yorudaniya

Minisitiri Dr Biruta agiriye uruzinduko muri Yorudaniya nyuma y’urw’akazi rw’iminsi 3 mugenzi we Ayman Safadi yagiriye mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Dr Biruta n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Yorudaniya bikurikirwa n’umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano w’u Rwanda na Yorudaniya.

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bombi akubiye mu nzego eshatu zirimo gukuriraho Visa abantu batunze Pasiporo zisanzwe. Ni nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka yakuweho no kuri Pasiporo z’Abadipolomate kimwe n’izindi za serivisi.

Andi masezerano yashyizweho umukono arebana n’ubufatanye mu guteza imbere imiturire n’iterambere ry’imijyi, ndetse n’arebana n’ubufatanye mu birebana n’amahugurwa y’ubutwererane mu bya dipolomasi.

Minisitiri Dr Biruta, nyuma y’umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, yatangaje ko u Rwanda rugiye kugira uhagarariye inyungu zarwo muri Yorudaniya, akazaba afite icyicaro mu murwa mukuru wa Amman.

Yagize ati: "Ndifuza gufata uyu mwanya ngo mbamenyeshe ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugira uruhagarariye mu bya dipolomasi hano muri Amman. Iyi ni intambwe y’ingenzi yo gukomeza ubufatanye bwacu kugira ngo turusheho gukorana mu nzego zitandukanye."

Mu busanzwe Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya ni yo ireberera inyungu z’u Rwanda muri Yorudaniya.

Ayo masezerano yasinywe ku wa Gatatu aje yiyongera ku yashyizweho umukono tariki ya 22 Gashyantare 2023 arebana n’ubufatanye mu nzego zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi no kuvanaho Visa ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yakiriwe kandi na Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira akamaro ku bufatanye by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu.

Bagaragaje ko ari ngombwa gushyigikira abikorera hagati y’ibihugu byombi bakagirana ubufatanye mu gushora imari mu nzego zigaragaramo amahirwe.

Aba bayobozi kandi banagaragaje amahirwe yo kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ubukerarugendo, ishoramari, ubuhinzi, ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Yorudaniya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka