U Rwanda na Comoros byiyemeje kurushaho guteza imbere ubufatanye

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutwererane ari cyo ‘Rwanda Cooperation’ Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, n’Umuyobozi w’Ikigo cya Comoros cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (Agence Comorienne de Coopération Internationale - ACCI), Madamu Fatoumia Bazi, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibigo byombi.

ACCI ni ikigo cya Leta ya Comoros gishinzwe guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda z’ubufatanye mpuzamahanga. Intego nyamukuru yacyo ni uguteza imbere ubufatanye n’ubufatanye n’imikoranire n’ibindi bihugu, imiryango mpuzamahanga, ibigo ndetse n’inzego zitandukanye, hagamijwe iterambere mpuzamahanga n’iterambere rya Comoros cyane cyane mu bukungu n’imibereho myiza.

Iki kigo gifite uruhare runini mu gutanga ubufasha mu buryo bwa tekiniki no mu buryo bw’imari, ndetse no guteza imbere amahirwe ari mu ishoramari, imikoranire mu bucuruzi no mu muco hagati ya Comoros n’ibindi bihugu.

Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikigo cya Comoros cy’Ubutwererane Mpuzamahanga Madamu Fatoumia Bazi, yari amaze iminsi ine mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023, aho yasuye ibigo n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Tekinike, imyuga n’Ubumenyi ngiro (Rwanda TVET Board), Irembo, na YouthConnekt.

Ibiganiro Madamu Fatoumia Bazi yagiranye n’izi nzego n’ibigo byibanze ku gukangurira abenegihugu baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, uburyo gahunda zo kwita ku mibereho myiza y’abaturage nk’Ubudehe n’ubwisungane mu kwivuza zikora, uburyo serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, baganira no kuri gahunda zigamije kongerera ubushobozi urubyiruko.

Nyuma y’urwo rugendoshuri, abahagarariye inzego zombi bashyize umukono ku masezerano azafasha u Rwanda na Comoros guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye muri gahunda zitandukanye nko mu miyoborere myiza, muri gahunda zo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kurengera ibidukikije, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibindi.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Comoros kandi buzafasha mu gutegura amahugurwa ahuriweho n’impande zombi mu rwego rwo kongerera ubushobozi abazashyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bizahuriraho.

Mme. Fatoumia Ali Bazi
Mme. Fatoumia Ali Bazi

Mu ijambo rye, Madamu Fatoumia Ali Bazi, yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda, ashima n’inzego zose zamwakiriye zikamusangiza ubunararibonye bw’ibyo zikora, ashimangira ko nta kabuza ubu bufatanye buzatanga umusaruro ku mpande zombi.

Yagarutse ku magambo ya Perezida Kagame, aho yigeze kuvuga ko Afurika idakwiye gutegereza ko izakemurirwa ibibazo n’abandi, ahubwo ko Afurika ikwiriye kwimenyera ibibazo ifite ikabishakira n’ibisubizo.

Mugenzi we wo ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uyobora ikigo cya ‘Rwanda Cooperation’ yagaragaje ko gushyira umukono kuri ayo masezerano ari ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo gufatanya kw’ibihugu byombi mu iterambere, ndetse no gushyigikira andi masezerano y’ubufatanye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu byombi bashyizeho umukono mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka

Ati “Aya masezerano agaragaza ko twizera imbaraga ziri mu bufatanye n’ubushake twembi dufite bwo gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro munini. Ni ikimenyetso kigaragaza ko twembi dufatanyije dushobora kugera kuri byinshi birenze ibyo umwe yageraho wenyine.”

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije mugenzi we wo muri Comoros impano z'ibikorerwa mu Rwanda
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije mugenzi we wo muri Comoros impano z’ibikorerwa mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka