Prof. Nshuti Manasseh yagaragaje akamaro ko guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije Isi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Afurika y’Epfo mu nama ya 15 yahuzaga ibihugu byo mu muryango BRICS. Iyo nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batari abanyamuryango bagera kuri 69.

Iyi nama yasojwe tariki 24 Kanama 2023, yari imaze iminsi itatu ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Brésil, u Burusiya, u Buhinde na Afurika y’Epfo.

Iyi nama yatangiye ku wa 22 Kanama 2023, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku nsanganyamatsiko igira iti "BRICS na Afurika: Ubufatanye mu kwihutisha iterambere rirambye, ndetse rigera ku bihugu byinshi."

Mu ijambo rye, Prof. Nshuti Manasseh yagaragaje akamaro ko gushyira hamwe mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga mu gushakira hamwe ibisubizo bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi kugeza ubu.

Yagaragaje ko bimwe mu bibazo Isi ihanganye na byo harimo ibishingiye ku bukungu, imihindagurikire y’ikirere, kongerera ubushobozi abagore, ndetse n’ubusumbane bukigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Prof. Nshuti yaboneyeho guha ubutumire abari muri iyi nama, kuzitabira inama ya 3 ihuza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibidakora ku nyanja ndetse n’ibihugu bito by’ibirwa bikiri mu nzira y’amajyambere izabera i Kigali muri Kamena 2024.

Prof. Nshuti Manasseh
Prof. Nshuti Manasseh

Inama ya BRICS ubwo yasozwaga yahaye ikaze ibihugu bishya muri uyu muryango birimo Argentine, Misiri, Iran, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite.

Ibi bihugu bishya uko ari bitandatu, biteganyijwe ko bizemerwa nk’abanyamuryango guhera ku wa 1 Mutarama 2024.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama, banki y’iterambere yashinzwe n’ibihugu biri mu muryango wa BRICS, yatangaje ko yiteguye gufasha ibihugu bya Afurika kubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga yatuma bibasha gukemura ibibazo byihutirwa bifite.

BRICS (ni ijambo ry’impine rituruka ku bihugu bigize uwo muryango ari byo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo (Brazil, Russia, India,China ,South Africa).

Uwo muryango watangiye mu 2001, ufite izina ry’impine rya BRIC, utangijwe n’uwari umuyobozi ushinzwe ubukungu mu Kigo cy’Imari cya ‘Goldman Sachs’ gifite icyicaro i New York muri Amerika, Jim O’Neill mu bushashatsi yari arimo gukora.

Izo nyuguti zari zihagarariye ibihugu birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde n’u Bushinwa (Brazil, Russia, India , China). Nyuma haje kwiyongeraho inyuguti ya ‘S’ mu gihe Afurika y’Epfo (South Africa) yari imaze kwinjira muri uwo muryango.

Mu 2009 nibwo habaye inama ya mbere ya BRICS, ibera i Yekaterinburg mu Burusiya ku itariki 16 Kamena, intego y’uwo muryango ikaba yari gushaka uburyo bwo guhangana na Leta zunze Ubumwe za Amerika yasaga n’iyoboye Isi ifatanyije n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ni igitekerezo cyatangijwe n’u Burusiya nk’igihugu kitajya cyumvikana n’ibyo bihugu. Kuva mu 2009, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bigize uwo muryango bahurira mu nama buri mwaka, kandi ibihugu bigasimburana ku buyobozi bukuru bwawo.

Kugeza ubu BRICS yihariye hafi 42% by’abatuye Isi ndetse ifite kimwe cya kane cy’ubukungu bwose bw’Isi, intego yayo ikaba ari ugukomeza ubufatanye mu by’ubukungu no kongera ubucuruzi ndetse n’iterambere mu bihugu bitandukanye, aho mu 2030 uyu muryango uteganya kuzaba wihariye 50% by’umusaruro mbumbe w’Isi yose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri iyo nama ya BRICS, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari kumwe n’abayobozi b’ibihugu bitanu bigize uwo muryango kugeza ubu, yagize ati, " Kwinjira muri BRICS bizatangira guhera ku itariki ya mbere Mutarama 2024. Hamwe n’iyi nama, ubu ibihugu bigize BRICS bitangiye icyiciro gishya”.

Abayobozi b’ibyo bihugu bigize BRICS batangaje, ko kugeza ubu, hari ibihugu bibarirwa muri mirongo ine byasabye kwemerwa kuba ibinyamuryango cyangwa bikagaragaza ko bibyifuza, uko kugenda waguka akaba ari byo bizarushaho kuwugira umuryango ukomeye.

Abayobozi b'ibihugu bigize BRICS barashaka kuyagura
Abayobozi b’ibihugu bigize BRICS barashaka kuyagura

Inkuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ivuga ko muri iyo nama ya 15 ya BRICS, abakuru b’ ibihugu biyigize baganiriye ku bigomba kugenderwaho mu kwemerera ibindi bihugu kuwuzamo.

U Bushinwa nka kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri uwo muryango wa BRICS, bushyigikiye ko uwo muryango wakwaguka hakazamo ibindi bihugu. Mu gihe u Buhinde buvuga ko hagomba kubaho ubushishozi mu kwemeza ibyo ibihugu bigomba kuba byujuje mbere yo kujya muri BRICS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka