Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yatangaje ko Perezida Xi Jinping azaba ari mu nama ‘BRICS’ mu cyumweru gitaha.

Xi Jinping
Xi Jinping

Iyo nama izabera muri Afurika y’Epfo, ikazaba guhera ku itariki 22-24 Kanama 2023, iyo nama kandi ngo izaba umwanya wo kongera umubano n’ibihugu by’umugabane w’Afurika ku bihugu byatumiwe nk’u Bushinwa.

Hua Chunying, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, mu itangazo yasohoye ku rubuga rwa interineti yagize ati, “ Ku butumire bwa Perezida wa Repubulika ya Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida Xi Jinping azitabira inama ya 15 ya BRICS izabera i Johannesburg (…) kandi uwo uzaba ari umwanya w’uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’Afurika y’Epfo guhera ku itariki 21 kugeza ku itariki 24 Kanama”.

Perezida w’u Bushinwa ngo yaherukaga muri Afurika y’Epfo mu 2018, aho yari yagiye mu rwego wo gushimangira umubano mwiza w’igihugu cye na Afurika mu bya dipolomasi ndetse n’ubukungu.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ ivuga ko ibihugu byinshi by’Afurika byagaragaje icyifuzo cyo kujya muri BRICS, muri ibyo bihugu harimo Algeria, Egypte na Ethiopia. Iyo nama izabera i Johannesburg ngo izaba umwanya wo kwiga uko BRICS yakwaguka.

U Burusiya, nubwo ari kimwe mu bihugu bigize BRICS, ntibuzitabira iyo nama izabera muri Afurika y’Epfo mu Cyumweru gitaha. Kubera impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin, mu kwezi gushize kwa Nyakanga nibwo Perezida Putin yemeje ko atazitabira iyo nama.

Iyo nama izabera muri Afurika y’Epfo, muri rusange ngo yatumiwemo ibihugu 69 harimo ibihugu byose by’Afurika.

BRICS, igizwe n’ibihugu byishyize hamwe bigamije guhangana mu buryo bw’ubukungu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho akaba ari ho iryo zina rya BRICS rikomoka kuri Brésil, Russie (u Burusiya), Inde (u Buhinde), Chine (u Bushinwa) ndetse Afrique du Sud (Afurika y’Epfo).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka