Perezida wa UAE yahaye umudali w’ishimwe Ambasaderi Emmanuel Hategeka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Nyiricyubahiro Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yahaye umudali w’ishimwe Ambasaderi Emmanuel Hategeka wasozaga inshingano ze, ku bw’uruhare yagize mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashyikirijwe uyu mudali (Medal of Independence) n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri UAE, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan ku wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023.

Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame nibwo yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho John Mirenge ari we wagizwe Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, asimbura Ambasaderi Emmanuel Hategeka woherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Amb. Hategeka yashimiwe ubwitange n’uruhare yagize mu guteza imbere no gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu nzego zitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan, yashimye ndetse yifuriza Ambasaderi Hategeka kuzahirwa mu mirimo ye iri imbere, anamushimira uruhare rwe mu nzego zitandukanye mu kwimakaza umubano w’u Rwanda na UAE.

Ku ruhande rwe, Amb. Hategeka yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Nyiricyubahiro Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, agaragaza ko ku bw’ubuyobozi bwe hari byinshi byagezweho kandi ko burajwe inshinga no kuzamura izina rya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ruhando mpuzamahanga.

Ambasaderi Hategeka yashimiye inzego zose za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku nkunga batahwemye kumugaragariza mu gusohoza inshingano ze no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Mu mwaka ushize, Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubujyanama mu bya politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka