Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon arateganya kurahira vuba agashyiraho n’abagize Guverinoma

Perezida w’inzibacyuho muri Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema, uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo, yatangaje ko azarahira muri uku kwezi kwa Nzeri 2023, anashyireho abagize Guverinoma bagomba kumufasha mu gihe cy’inzibacyuho.

Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema
Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema

Perezida Gen. Brice Oligui Nguema azarahirira mu rukiko rukuru rwa Gabon ndetse n’abayobozi azashyiraho muri icyo gihe cy’inzibacyuho bazarahirira inshingano nshya azaba yabahaye.

Umuvugizi w’itsinda ry’Abasirikare bahiritse Ubutegetsi muri Gabon yatangaje ko ingendo z’indege imbere mu gihugu zigiye gusubukurwa kugira ngo hakomeze habeho imigenderanire n’ubuhahirane muri iki gihugu.

Perezida w’inzibacyuho muri Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema, yijeje ibihugu by’amahanga ko Gabon izakomeza kubahiriza amasezerano bagiranye kandi ko bazakomeza gukorana neza.

Nubwo ariko Gabon yizeza imikoranire myiza n’ibihugu by’amahanga, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ishinzwe amahoro n’umutekano, yafashe umwanzuro wo guhagarika byihuse Gabon kuba umunyamuryango nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo wari wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Gabon yahagaritswe mu bikorwa byose by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ( AU) kugeza igihe iki gihugu kizongera kuyoborwa mu buryo bukurikije Itegeko Nshinga ryacyo.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Politiki, Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Bankole Adeoye, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yamaganye iri tsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Gabon.

Yagize ati “Twamaganiye kure ibikorwa by’itsinda ry’abasirikare muri Repubulika ya Gabon bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo ku ya 30 Kanama 2023.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka