Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Tamim bin Hamad al-Thani n’umuryango we kubera urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana afite imyaka 94.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani
Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani

Ubu butumwa bw’akababaro Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar, yabunyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023.

Yagize ati: "Nihanganishije Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we ku bw’urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani. Roho ye iruhukire mu mahoro."

Nyakwigendera Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yari umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar. Yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro ku wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, mu irimbi rya Old Al Rayyan.

Amakuru aturuka mu muryango w’aba Than, avuga ko impamvu y’urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al Thani yaturutse ku bibazo by’ubuzima yari afite.

Mu bandi bayobozi boherereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Umwami Salman bin Abdulaziz ndetse n’Igikomangoma cya Arabiya Saudite, Mohammed bin Salman.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani ni we sekuru wa Emir wa Gatandatu wa Qatar, Tamim bin Hamad al-Thani.

Yabaye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Qatar, aho yabaye Ambasaderi muri Liban kuva mu 1973 kugeza mu 1977. Yabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1978, umwanya yavuyeho mu 1989 agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco kugeza mu 1995.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yyyyyyyyyy

Y yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka