Perezida Kagame yanejejwe no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Umukuru w’Igihugu yageze i Havana mu murwa mukuru wa Cuba ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, aho we na bagenzi be baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye inama y’iminsi ibiri (15-16 Nzeri) y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bari mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere hamwe n’u Bushinwa.

Perezida Kagame yagize ati “Mbere ya byose, nshimishijwe no kuba naratumiwe mu nama irimo kubera muri Havana, Cuba. Ku bwanjye kuza i Havana ni urukumbuzi rukomeye cyane kuko naherukaga muri iki gihugu mu mpera za 1986, hashize imyaka 36. Icyo gihe nari nkiri umusore ndi umusirikare mukuru mu ngabo z’igihugu cyampaye icumbi ari cyo Uganda.”

“Nari nitabiriye amasomo ya gisirikare yari yoherejwemo Abanyafurika benshi, nkaba rero nishimiye kongera kuhagera nubwo hashize igihe kirekire cyane.”

Nk’igihugu kiyoboye G77 kongeraho u Bushinwa, Cuba yakiriye iyo nama ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibibazo byugarije iteramberere: Uruhare rwa siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.”

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye baturutse mu bihugu birenga 100, harimo ndetse n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, barimo gushakira hamwe umuti w’ibibazo-muzi bizitira iterambere, n’ubusumbane hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Itsinda G77 ryashinzwe muri Kamena 1964 rishyizweho n’ibihugu 77, mu isozwa ry’icyiciro cya mbere cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) i Geneve mu Busuwisi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Cuba mu mpera za 1986 mu myitozo ya gisirikare
Perezida Kagame yaherukaga muri Cuba mu mpera za 1986 mu myitozo ya gisirikare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka