‘Mwarakoze kunyakirana urugwiro’ - Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida wa Zambia mu Rwanda

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza.

Ati “ Mwakoze cyane Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda kunyakirana urugwiro mu rw’imisozi igihumbi.”

Yongeyeho ko nyuma yo kuva mu Rwanda yahise yerekeza mu nama yo mu Bufaransa mu nama yiga ku buryo bushya bwo gushora imari ku Isi.

Ati “Twageze i Paris mu Bufaransa mu nama yiga ku ishoramari ku isi. Turaza kuhahurira n’abandi bayobozi batandukanye bo ku Isi turebe ibintu bitandukanye.”

Insanganyamatsiko muri iyi nama iri kubera mu Bufaransa iravuga uko ibihugu byateza imbere imari ku rwego mpuzamahanga”.

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 40 ni bo bitabiriye iyi nama yitezweho gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere guhangana n’ibibazo by’ubukungu.

Ibyaranze urugendo rwa Pereziza wa Zambia mu Rwanda

Tariki 20 Kamena 2023 Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, nibwo yageze mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro. Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Zambia n’uburyo bwo gukomeza kuwuteza imbere.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yagereyeho mu Rwanda, yakiriwe ku meza na mugenzi we w’u Rwanda, umuhango ubera muri Serena Hotel.

Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Perezida wa Zambia ari igihamya cy’ubucuti hagati ya Zambia n’u Rwanda. Yavuze ko kandi uru ruzinduko rushimangira ubushake bw’ibihugu byombi mu kwigiranaho no gufatanya mu rugendo rw’iterambere rirambye ry’ibihugu byombi.

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri Zambia by’umwihariko mu Mujyi w’Ubukererugendo wa Livingstone, avuga ko kuva Perezida Kagame yasura Isumo rya Victoria (Victoria Falls) byafunguriye imiryango ba mukerarugendo, bituma bitabira gusura iki gice ku bwinshi.

Yagize ati: “Ndashima ikaze nahawe n’umuvandimwe wacu Perezida Paul Kagame. Nshimishijwe n’ibiganiro twagiranye byagarutse ku nyungu rusange no kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi. Ni byiza kuba hano mu Rwanda”.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe tariki 21 Kamena 2023 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze yunamira imibiri iharuhukiye y’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe mu 1994.

Perezida Hichilema akigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’akaga kasize ihungabana mu Banyarwanda no ku kiremwamuntu muri rusange, avuga ko ibyabaye bidakwiye kongera kuba ukundi aho ari ho hose ku isi.

Mu gitabo cy’abashyitsi Perezida Hichilema yavuze ko ingorane zikomeye ari uburyo ikiremwamuntu cyananiwe bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ashimangira ko uku kunanirwa bitabaye ku Rwanda gusa ahubwo ari ibya buri wese.

Yakomeje avuga ko habayeho uburangare mu kudafata ingamba zihamye zo gukumira ibyo yiboneye n’amaso ye, ndetse avuga ko inzangano zikwiye kwamaganwa.

Perezida Hichilema yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye gukorwa mu gihugu cye nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside. Yasobanuye ko ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ku Gisozi) ari agahinda n’igisebo ku bantu, bikaba bikwiye kwibukwa mu gihugu cye, kugira ngo akumire ubugome hakiri kare.

Kuri uwo munsi, Perezida wa Zambia mu ruzinduko rwe kandi yanasuye Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika, anasura kandi uruganda rukora ibiribwa byuzuye intungamubiri by’umwihariko ibifasha mu mikurire y’abana no kurwanya imirire mibi (Africa improved Food) ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali i Masoro.

Abakuru b’ibihugu byombi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku buryo buha amahirwe buri wese kugera ku mari hifashishijwe ikoranabuhanga (FINTECH) yabereye i Kigali tariki 21 Kamena 2023, ahagarutswe ku buryo ihererekanya ry’amafaranga ryahinduye isura yo kugera ku mari mu buryo bwihuse, bigafasha abantu kwiteza imbere.

Abakuru b’ibihugu byombi bagaragaje ko kera kohererezanya amafaranga ku bantu bari kure hadakoreshejwe ikoranabuhanga yabageragaho atinze kuko yatwarwaga mu iposita, hakaba n’ubwo ugiye kuyakira asanga bayakuye mu ibahasha bakongera bakayifunga, uwo igenewe yafungura agasanga ntakibereyemo, ikoranabuhanga rikaba ryarakemuye icyo kibazo.

Perezida wa Zambia yavuze ko kugira ngo iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ikoranabuhanga rigere kuri benshi, hakwiye kunozwa uburyo bwo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage, no kubagezaho murandasi ituma bashobora guhanga udushya no kugaragaza ibyo bakora.

Perezida Kagame we yagaragaje ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo umutekano wizewe kandi byihuta kuruta uburyo bwakoreshwaga mbere bw’iposita bwabaga burimo no kuyabura.

Ibiganiro ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kuri bose byanagarutse ku guteza imbere umugore n’umukobwa, iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse, guhanga udushya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Nyuma y’uko Perezida Hakainde Hichilema agiranye ikiganiro mu muhezo na mugenzi we Perezida Paul Kagame, aba bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ubushake bwabo bwo guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia, ibihugu bifite abaturage benshi b’urubyiruko nk’uko bimeze ku mugabane wa Afurika wose muri rusange.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari inkingi ikomeye ibihugu byombi byubakiyeho mu gushakira umuti ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’ababituye.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na we yashimangiye akamaro k’amahoro n’umutekano mu iterambere ry’ibihugu byombi n’umugabane wa Afurika muri rusange, asaba abaturage b’ibihugu byombi kwirinda gukerensa amahoro bafite ahubwo bakarushaho kuyasigasira kuko ari yo shingiro rya byose.

Kugira ngo ubutwererane hagati y’ibihugu byombi burusheho gutera imbere kandi Perezida wa Zambia yasabye abayobozi ku mpande zombi gukorana mu buryo buhoraho, ashimangira ko kuva yagera ku buyobozi avugana kenshi na Perezida Kagame nk’inshuti ye y’imena.

Uretse kuba u Rwanda na Zambia bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu byombi binahuriye mu muryango w’isoko rusange rihuza ibihugu 21 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), umuryango unayobowe na Perezida Hakainde Hichilema muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka