Menya byinshi kuri Somalia yinjiye muri EAC nk’umunyamuryango wa munani

Igihugu cya Somalia cyinjiye mu buryo budasubirwaho mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba (EAC) tariki 4 Werurwe 2024, nyuma yo gutanga inyandiko zisabwa, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango, giherereye i Arusha muri Tanzania.

Somalia yinjiye muri EAC mu buryo bwa burundu
Somalia yinjiye muri EAC mu buryo bwa burundu

Minisitiri wa Somalia ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Hon. Jibril Abdirashid Haji Abdi, ni we washyikirije izo nyandiko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Hon. (Dr) Peter Mathuki, mu rwego rwo kuzuza ibisabwa ku munyamuryango mushya winjira mu Muryango wa EAC.

Bijyanye n’uko biteganyijwe muri gahunda yo kwakira abanyamuryango bashya binjiye muri EAC, Dr. Mathuki akimara kwakira izo nyandiko yashyikirijwe na Hon. Abdi, yahise atangaza ku mugaragaro ko Somalia ibaye umunyamuryango mushya wa EAC.

Dr. Mathuki yakomeje avuga ko Somalia ubu noneho yemerewe gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’Umuryango wa EAC, nyuma y’uko imaze kuwinjiramo nk’umunyamuryango mushya.

Dr. Mathuki yagize ati “Somalia izahabwa gahunda isobanura neza uko izashyira mu bikorwa ibisabwa mu mishinga itandukanye ya EAC, harimo ihuriro rya za gasutamo, isoko rihuriweho, kugira ifaranga rihuriweho ryazakoreshwa muri EAC ndetse na Politiki ihuriweho.”

Dr. Mathuki yavuze ko kuba Somalia ibaye umunyamuryango wa EAC, bizayifasha kungukira ku mishinga y’ibikorwa remezo iri mu Karere ka EAC, harimo imihanda, inzira za gariyamoshi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi.

Dr Mathuki yagize ati, “Iyo mishinga igamije guhuza ibihugu kurushaho, kongera inzira z’ubwikorezi no kongera ubucuruzi mu Karere, birumvikana no gushyigikira iterambere ry’ubukungu bwa Somalia nk’Igihugu kinjiye mu muryango”.

Ku rubuga rwa Interineti rwa EAC, bavuga ko nyuma y’uko ibendera ry’Igihugu cya Somalia rizamuwe aho i Arusha ku cyicaro cya EAC mu rwego rwo kugaragaza ko ibaye umunyamuryango, Minisitiri Hon. Haji Abdi, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu muri EAC bijyanye n’aho giherereye nk’Igihugu gikora ku nyanja ndetse no gukora umutungo kamere w’igihugu mu nyungu z’Akarere.

Yagize ati “Twemera ko ari ingenzi kongera agaciro k’Umuryango, kongera imikoranire myiza n’abaturanyi bacu, no guteza imbere ubucuruzi n’imibereho myiza binyuze mu kongera ubucuruzi n’amasezerano asinywa hagati y’ibihugu ndetse na gahunda n’imishinga ihuriweho”.

Yakomeje avuga ko Somalia yiteguye kugira uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bwa EAC, binyuze mu gushyigikira gahunda za EAC zigamije iterambere rirambye, guhanga imirimo, no kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa EAC.

Somalia ni kimwe mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika, kikaba ari igihugu gikora ku Nyanja y’u Buhinde, ndetse gihana imbibi na Djibouti na Ethiopia ndetse na Kenya. Kinjiye mu Muryango wa EAC gisangamo ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w'Intebe wa Somalia ntajya asuhuza abantu b'igitsinagore abahaye ikiganza
Minisitiri w’Intebe wa Somalia ntajya asuhuza abantu b’igitsinagore abahaye ikiganza

Bimwe mu bintu bitangaje muri Somalia nk’uko byatangajwe na BBC, ni uko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu atajya asuhuza abantu b’igitsinagore ngo ahane ibiganza na bo.

Minisitiri w’Intebe wa Somalia , Hamse Abdi Barre, na we ubwe yabyivugiye ku rubuga nkoranyambaga nyuma y’uko hari videwo yari yashyizwe kuri urwo rubuga, abantu bamwe bagaragaza ko batangajwe n’ukuntu yasuhuje intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Somalia, Catriona Laing ariko ntamuhe ikiganza.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa X bavugaga ko bigaragara ko iyo ntumwa ya UN, Laing atashimishijwe n’icyo kintu cyo kuba Minisitiri w’Intebe atamuhaye ikiganza, abandi babinenga mu gihe abandi babishyigikiraga kuko biterwa n’impamvu z’imyemerere yo mu idini rye.

Hari bamwe mu bayisilamu batajya basuhuza abantu b’igitsina gore batari abagore babo cyangwa se abana babo babahaye ibiganza.

Minisitiri w’Intebe Barre abajijwe igituma atajya asuhuzanya n’abantu b’igitsinagore abahaye ikiganza, yavuze ko we ari uwo mu Idini ya Kiyisilamu bityo ko akurikiza Korowani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka