Mali: Amatora ya Perezida yari ateganyijwe muri Gashyantare 2024 yimuwe

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri icyo gihugu muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024, yimuwe kubera ibibazo bya tekiniki bifite aho bihuriye n’itorwa ry’itegeko nshinga rishya, ryatowe binyuze mu matora ya Referendum yo ku itariki 18 Kamena 2023.

Guverinoma ya Mali yimuye amatora kubera ibibazo bya tekiniki
Guverinoma ya Mali yimuye amatora kubera ibibazo bya tekiniki

Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali, bwatangaje ko amatora y’Umukuru w’igihugu yari ateganyijwe muri icyo gihugu muri Gashyantare 2024, hagamijwe gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili, yigijwe inyuma kubera ibibazo bya tekiniki.

Aganira n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, Abdoulaye Maiga, yavuze ko amatora yari ateganyijwe ku matariki ya 4 na 18 Gashyantare 2024, “ Azigizwa inyuma gatoya kubera ibibazo bya tekiniki”.

Ibyo bibazo bya tekiniki byavuzwe, ngo bifite aho bihuriye n’itorwa ry’itegeko nshinga rishya ryabaye muri uyu mwaka, ndetse n’ivugurura ry’urutonde rw’abatora.

Maiga yongeyeho ko andi matariki mashya amatora y’umukuru w’igihugu azaberaho azatangazwa nyuma.

Ubuyobozi bwa Mali bwari bwatangaje ko buzakora amatora ya Perezida wa Repubulika muri Gashyantare 2024, kubera igitutu cy’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS). Ibyo byatumye muri Nyakanga 2022, igihugu gikurirwaho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu cyari cyafatiwe.

Mali yari yafatiwe ibyo bihano nyuma y’uko ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye icyo gihugu bwari bwatangaje ko buzayobora kugeza ku myaka itanu, ubutegetsi bukabona gusubira mu maboko y’abasivili.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka