Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe i Kinshasa mu mpera z’iki cyumweru mu birori byo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie.

Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi azafatanya na Louise Mushikiwabo gutangiza imikino ya La Francophonie
Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi azafatanya na Louise Mushikiwabo gutangiza imikino ya La Francophonie

Ni imikino yitabirwa n’amakipe yo mu bihugu binyamurwango bya OIF ikaba igiye kuba ku nshuro ya cyenda. Iyi mikino izatangira ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023, gusa hari bimwe mu bihugu bitazitabira iyi mikino bitewe n’impamvu zifitanye isano n’umutekano muke muri RDC.

Mu kiganiro Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaraye agiranye n’itangazamakuru, yemeje ko Mushikiwabo azitabira umuhango wo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie.

Yagize ati: “Iyi mikino yateguwe na OIF rero nta wabura kuvuga ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF azaza hano i Kinshasa nk’umwe mu bayiteguye”.

Minisitiri w’Umutekano muri RDC, Peter Kezadi na we yabishimangiye agira ati: “Ingamba zose z’umutekano zizaba zakajijwe kugira ngo Mushikiwabo azabe atekanye byuzuye”.

Iby’uru rugendo byanagarutsweho na Isidore Kwandja Ngembo uhagarariye Komisiyo ishinzwe imikino ya La Francophonie muri Congo. Kwandja yavuze ko iyi mikino itegurwa ku bufatanye bwa OIF n’igihugu cyayakiriye bityo ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi azafatanya n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu muhango wo gutangiza iyi mikino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo abanyeCongo bazazindukira mumuhanda ngo haje umunyarwanda

lg yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka