Kigali: Komite Ihoraho y’Umuryango wa AU iriga ku mavugurura yakozwe mu nzego z’uyu muryango

I Kigali hakomeje kubera umwiherero wa Komite Ihoraho y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ugamije kwiga aho amavugurura yakozwe mu nzego z’uyu muryango ajyanye n’imikorere yawo ageze ashyirwa mu bikorwa.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abahagarariye komisiyo zihoraho ndetse na bamwe mu bagize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bo mu bihugu bitandukanye by’uyu mu mugabane.

Moussa Faki Mahamat
Moussa Faki Mahamat

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yagaragaje ko amwe muri aya mavugururwa yashyizwe mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2018 amaze gutanga umusaruro.

Gusa yashimangiye ko ibigikenewe gukorwa ari byinshi ndetse ko ubufatanye bw’ibihugu byose bigize uyu muryango ari ingenzi mu kubaka Afurika yifuzwa.

Dr. Monique Nsanzabaganwa
Dr. Monique Nsanzabaganwa

Dr. Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko mu mavugurura bagabanyije Komisiyo zari zigize uyu muryango aho zavuye ku 10 zikaba 8 havuguruwe n’ingengo y’imari ibihugu bisabwa gutanga imigabane ihagije kugira ngo uyu muryango ubashe kwihaza aho kugeza ubu hashyizweho ikigega kijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro aho biyemeje gushyiramo miliyoni zigera kuri 400 z’amadolari kugeza ubu ibihugu bimaze gutanga miliyoni 330 z’Amadolari.

Ati “Tugeze mu cyiciro cya nyuma, ni icyiciro cyo kuvugurura, dufite urukiko , dufite inteko, dufite amakomisiyo atandukanye harimo ayita ku burenganzira bwa muntu , ayita ku bana, dufite za Ambasade ndetse n’ibiro bihagarariye uyu muryango hirya no hino muri Afurika no ku isi. Ibyo na byo turashaka kugira ngo bivugururwe tugire inzego ntoya zikora neza, kandi zigera ku ntego, icyo cyiciro ni cyo tuje kureba, abashakashatsi babikozeho ubushakashatsi baje kutwereka ibyo bize kugira ngo tubone icyo tubivugaho”.

Biteganyijwe ko uyu mwiherero uzamara iminsi ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka