Kenya: Perezida Ruto na Raila Odinga batangiye ibiganiro

Ibiganiro hagati ya Perezida William Ruto n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga byatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2023 ngo haganirwe ku bibazo by’imibereho ihenze muri Kenya ituruka ku itumbagira ry’ibiciro ku masoko n’ibibazo byakurikiye imigendekere y’amatora itaravuzweho rumwe n’abadashyigikiye Perezida watowe.

Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’imyigaragambyo yari iherutse guhagarikwa na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya kuva mu myaka myinshi ishize. Ni nyuma kandi y’umwaka umwe wuzuye Perezida Ruto atsinze amatora yari ahanaganyemo bikomeye na Raila Odinga kuri ubu uhagarariye ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya ‘Zimio la Umoja’.

Ku wa Mbere w’iki cyumeru Perezida Ruto yari yagaragaje ko yiteguye kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’ibibazo byose byagaragaye bishingiye ku kutagira guverinoma ihuriweho n’izo mpande zombi.

Uruhande rw’abashyigikiye Perezida Ruto ruvuga ko bagomba kugnira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku bibazo bitanu ari byo: kuvugurura Komisiyo yigenga ishinzwe Amatora n’imipaka (IEBC), ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agenga bibiri bya gatatu by’uburinganire mu myanya y’ubuyobozi, ishyirwaho ry’Ikigega gishinzwe Iterambere mu turere (CDF), ishyirwaho no kugena inshingano z’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kunoza imikorere y’Umunyamabanga wa Guverinoma ya Kenya.

Ku rundi ruhande, ishyaka rya Odinga rya ‘Azimio la Umoja’, ryo ryashimangiye ko hagomba kuganirwa ku mibereho ihanitse yo muri Kenya, kugenzura ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2022, kuvugurura Komisiyo yigenga ishinzwe Amatora n’imipaka ((IEBC), ingamba zo gukumira kwivanga mu mashyaka ya politiki n’ibibazo mu Itegeko Nshinga bijyanye n’imiyoborere hamwe no kugenzura bihagije no gukemura ibibazo bijyanye n’imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka