Joe Biden anenga abavuga ko agira ikibazo cyo kwibagirwa kubera izabukuru

Perezindasi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yanenze cyane raporo y’amapaji 388 yakozwe n’Umushinjacyaha Robert Hur, ivuga ku nyandiko z’amabanga, aho yerekanye Perezida Joe Biden wa Amerika, nk’umugabo ushaje kandi ufite ikibazo cyo kutibuka (une mauvaise mémoire).

Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika

Kunenga Umushinjacyaha wakoze iyo raporo byatangiwe na Visi Perezida wa Amerika Kamala Harris, na we wavuze ko yigeze kuba umushinjacyaha muri California. Yavuze ko ibyo uwo mushinjacyaha yatangaje nta kuri kubirimo, bitari byo, kandi ko byavuzwe mu gihe kitari cyo.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Ian Sams, na we yashyigikiye ibyavuzwe na Kamala Harris, umukandida ushaka kwiyamamazanya na Joe Biden kuri manda ya kabiri, kuko na we yavuze ko uwo mushinjacyaha yari afite impamvu za politiki zatumye avuga ibyo.

Uwo muvugizi wa Perezidansi ya Amerika yavuze mu buryo yumvikanisha ko uwo mushinjacyaha ukomoka mu ishyaka ry’Aba-Republicans’, yagize igitutu gituma ajya kure y’ibyo ashinzwe mu kwandika iyo raporo yasohotse habura amezi icyenda (9) gusa ngo amatora ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika abe.

Umushinjacyaha Robert Hur yari yashyizweho muri Mutarama 2023, kugira ngo akore ku nyandiko ziswe iz’amabanga zo mu gihe Joe Biden yari Visi-Perezida wa Amerika (2009-2017), zasanzwe mu rugo rwe rwa Wilmington (Delaware), ndetse no mu biro yahoze akoreramo.

Senateri wo mu ishyaka ry’Abademocrate’ uturuka muri Leta ya Pennsylvania, John Fetterman, yamaganye ibyakozwe n’uwo mushinjacyaha bivugwa ko yashyizweho na Donald Trump kugira ngo yanduze isura ya Joe Biden.

Umushinjacyaha Robert Hur yanditse ko Biden ari umugabo w’igikundiro, ufite intego yo gukora neza, ariko utibuka neza.

Uwo mushinjacyaha yavuze ko mu gihe Perezida Biden yarimo abazwa, atibukaga neza umwaka umuhungu we w’imfura witwa Beau Biden yapfuyemo. Uwo muhungu we akaba yarapfuye muri 2015 azize kanseri yo mu bwonko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe ku buryo butunguranye, Biden yagize ati, “Ubushobozi bwo kwibuka bwanjye bumeze neza”.

Avuga kuri uwo mushinjacyaha wavuze ko atabashaga kwibuka igihe umuhungu we yapfiriye, Joe Biden yagize ati: “Ni gute koko ashobora kuvuga atyo?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka