Impamvu zaba zatumye Perezida w’u Burundi yongera kwerekeza muri RDC

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro byiga ku ntambara ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa barimo ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro, hamwe n’imitwe itemewe muri iki gihugu yitwaza intwaro yihurije mu mutwe wa Wazalendo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi tariki 13 Gashyantare 2024 rivuga ko Perezida Ndayishimiye yagiye muri DRC kugishwa inama nk’umuyobozi ufite ubumenyi mu masezerano y’amahoro n’umutekano muri DRC no mu Karere.

Perezida Ndayishimiye agiye muri iki gihugu mu gihe imirwano ikomeye ibera mu marembo y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Goma mu birometero 27 aho abarwanyi ba M23 bivugwa ko bamwe bamaze kwinjira mu mujyi wa Sake, ingabo za FARDC, u Burundi na Wazalendo bakaba bashyize bariyeri mu gace ka Mubambiro bakumira ko abarwanyi ba M23 bakwivanga n’abaturage bari guhungira mu mujyi wa Goma.

Mu kongerera ingabo ziri ku rugamba ubushobozi, Perezida w’Igihugu cya Afurika y’Epfo yategetse ko ingabo 2900 zoherezwa muri DRC kurwana, ndetse ategeka ko zizakoresha ingengo y’imari igera kuri miliyoni 105 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umwaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, tariki ya 12 Gashyantare 2024 yabwiye ubuyobozi bwa MONUSCO n’abahagarariye ibihugu byabo muri DRC ko igisubizo kinyuze mu biganiro gishoboka ndetse ko DRC yafunguye ibiganiro ariko ko hagomba gushyirwaho uburyo bizakorwa.

Minisitiri Christophe Lutundula avuga ko bizagendera ku myanzuro ya Nairobi na Luanda ndetse bikayoborwa n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi.

Minisitiri Christophe Lutundula yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri DRC ko izagira icyo itangaza mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe iteganyijwe mu minsi iri imbere i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Inzira y’ibiganiro ishobora guhsyirwa mu bikorwa mu gihe inzira y’intambara ikomeje kugora Leta ya Kinshasa imaze gutakaza ibice byinshi nyuma yo gushyira ku rugamba abasirikare babarirwa mu bihumbi 60 hamwe n’abafatanyabikorwa babo ariko ntibashobore gutsimbura inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umujyi wa Goma.

Kuva tariki 12 Gashyantare 2024, bivugwa ko ingabo za FARDC zakuwe mu birindiro bitatu muri Teritwari ya Nyiragongo ku gasozi ka Kanyamahoro n’umusozi wa Nyamishwi, naho muri teritwari ya Masisi ingabo za FARDC zakuwe mu gace ka Gatsiro mu majyaruguru ya Masisi, naho mu majyepfo ya Masisi abarwanyi ba M23 begera umujyi wa Sake bituma abaturage benshi bahungira mu mujyi wa Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka