General (Rtd) James Kabarebe yarahiriye kujya mu Nteko ya EALA

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe, yarahiriye kwinjira mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Uyu muhango wabaye tariki 3 Ukwakira 2023, Gen Kabarebe akaba yarahiriye imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse yiyemeza gukorana n’Inteko ya EALA mu guteza imbere Umuryango ku nyungu z’abaturage ba EAC.

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko igirwa n’Abadepite icyenda batorwa guhagararira Igihugu kinyamuryango, Abaminisitiri bashinzwe ubutwererane bw’Akarere muri buri gihugu, Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umujyanama.

U Rwanda rusanzwe ruhagarariwe n’Abadepite icyenda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Abo barimo Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clement, Nyiramana Aisha, Rutazana Francine, Uwumukiza Françoise na Iradukunda Alodie.

Tariki 27 Nzeri 2023, nibwo Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mbere yaho akaba yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka