Bola Tinubu uyobora Nigeria ashyigikiye ko Perezida wahiritswe muri Niger asubizwaho ku ngufu

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yandikiye ibaruwa Sena y’igihugu cye, asaba abayigize ko bashyigikira icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger aho Perezida w’icyo gihugu watowe n’abaturage Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023.

Perezida Bola Tinubu wa Nigeria
Perezida Bola Tinubu wa Nigeria

Ikinyamakuru ‘The Cable’ cyandikirwa muri Nigeria cyatangaje ko Perezida Tinubu yasabye kongera ingabo n’abakozi bakoherezwa mu bikorwa bya gisirikare muri Niger, hagamijwe gukuraho ubutegetsi bwakoze Coup d’Etat mu gihe bwaba bukomeje kwinangira kubisubiza mu maboko ya Perezida watowe n’abaturage”.

Nyuma y’iyo Coup d’Etat, Umuryango ECOWAS wafatiye Niger ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, ndetse iha igihe cy’icyumweru kimwe gusa, itsinda ry’abasirikare bayikoze kuba bamaze gusubiza ubutegetsi Perezida Mohamed Bazoum, bitaba ibyo hakitabazwa ingufu za gisirikare.

ECOWAS kandi yohereje itsinda riyobowe na Abdulsalami Abubakar wahoze ari umuyobozi wa Nigeria, kugira ngo bajye kuganira n’abasirikare bafashe ubutegetsi, ariko iryo tsinda ryarinze risubirayo ritabonanye na Gen. Abdourahamane Tchiani, uri ku butegetsi muri Niger.

Gen. Abdourahamane Tchiani, we yatangaje ko atazarekura ubutegetsi kubera igitutu cy’abashaka kugarura Bazoum ku butegetsi. Yamaganye ibihano byafatiwe Niger, avuga ko bitubahirije amategeko ndetse ko nta bumuntu bubirimo, asaba abaturage b’igihugu cye kwitegura kurwana ku gihugu cyabo.

Nigeria, nk’igihugu gifite ingabo nyinshi mu Karere, kandi ari cyo cyagiye gitanga umubare munini w’abasirikare mu bundi butumwa bw’amahoro bwagiye bubaho mu rwego rw’Akarere, yiteguye no kuba ari yo yayobora ibikorwa bya gisirikare byakoherezwa muri Niger.

Ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi na byo byamaganye iyo Coup d’Etat ndetse ibyinshi muri byo bihagarika inkunga byageneraga igihugu cya Niger, mu gihe icyo gihugu kiza mu bya mbere bikennye muri Afurika, aho kibeshwaho n’inkunga z’amahanga ku kigero gisaga kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari yacyo ya buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nigeria ifite abasirikare benshi bamaze iki imyaka barwanye na Bokoharam yamaze abantu kuyitsinsura byarabananiye none ngo igiye kohereza ingabo zijyeyo bahe uwo mutwe witerabwoba akanya wumve abo uhitana

lg yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka