Baganiriye ku bibazo byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ziyobowe na Jemma Nunu Kumba, baganira ku bibazo biriho bibangamiye aka Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Dr Biruta yakiriye izi ntumwa ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yakomeje ivuga ko mu biganiro byagenzaga izi ntumwa ziyobowe na Hon. Jemma Nunu Kumba wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo, harimo kurebera hamwe ibibazo biriho ubu bibangamiye Akarere k’Ibiyaga bigari.

Izi ntumwa kandi zakiriwe na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, bagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri rusange izi ntumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kurebera hamwe uko haboneka umuti ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yabwiye izi ntumwa ko kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukiriho ukaba widegembya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu gihana imbibi n’u Rwanda ndetse ugafatanya n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) mu kurwanya M23, bihungabanya umutekano w’u Rwanda bidasize n’Akarere kose.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu muri gahunda z’Akarere mu gukemura amakimbirane muri DRC, binyuze cyane cyane muri gahunda y’amahoro ya Luanda na Nairobi.

Ati: “Intandaro y’amakimbirane igomba gushakirwa igisubizo kugira ngo tugere ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari."

Ikibazo cya FDLR no kuba gikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’Akarere, cyanakomojweho na Hon. Jemma Nunu Kumba, wagaragaje ko kuba uyu mutwe warahawe ubuturo aho widegembya ku butaka bwa DRC, atari ikibazo kireba u Rwanda gusa kuko kireba n’Akarere muri rusange.

Ni mu gihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yavuze ko uyu mutwe udakwiye kwirengagizwa kuko ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati: "Ntitwibagirwe, turavuga ku bantu batojwe neza, bitwaje intwaro basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mbere yo guhungira muri DRC."

Yakomeje avuga ko ikibabaje, bamwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda, uyu mutwe batawufata nk’ikibazo gihangayikishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka